Yanditswe Dec, 12 2016 11:29 AM | 2,581 Views
Abagabo babiri bakekwaho kuba mu gatsiko k’abantu bambura abantu amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku mushinga wa baringa ugamije guteza imbere abarimu, batawe muri yombi na polisi mu mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda isobanura ko bafatiwe mu murenge wa Remera mu mpera z’iki cyumweru kirangiye bakangurira abarimu n’abandi bakozi bo mu zindi nzego gutanga amafaranga kugira ngo babe abanyamigabane b’Ihahiro ry’Abarimu (Teachers’ Shop) rya baringa; aho ngo bababwiraga ko usibye kubona inyungu iriturukaho; bazajya barifatamo ibintu ku giciro gito.
Polisi ivuga ko ubu bwambuzi bushukana bwamenyekanye biturutse ku kirego cyatanzwe na bamwe mu bo ako gatsiko kambuye agera kuri miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.Abo bagabo bombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bambuwe amafaranga muri ubwo buryo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru