AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Polisi icumbikiye abatekamutwe babiri bambura abantu amafaranga

Yanditswe Dec, 12 2016 11:29 AM | 2,581 Views



Abagabo babiri bakekwaho kuba mu gatsiko k’abantu bambura abantu amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku mushinga wa baringa ugamije guteza imbere abarimu, batawe muri yombi na polisi mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda isobanura ko bafatiwe mu murenge wa Remera mu mpera z’iki cyumweru kirangiye bakangurira abarimu n’abandi bakozi bo mu zindi nzego gutanga amafaranga kugira ngo babe abanyamigabane b’Ihahiro ry’Abarimu (Teachers’ Shop) rya baringa; aho ngo bababwiraga ko usibye kubona inyungu iriturukaho; bazajya barifatamo ibintu ku giciro gito.

Polisi ivuga ko ubu bwambuzi bushukana bwamenyekanye biturutse ku kirego cyatanzwe na bamwe mu bo ako gatsiko kambuye agera kuri miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abo bagabo bombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bambuwe amafaranga muri ubwo buryo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage