Yanditswe Dec, 24 2017 16:21 PM | 5,293 Views
Muri Gare ya
Nyabugogo kuri iki cyumweru hari urujya n'uruza rw'abagenzi benshi barimo
kwerekeza hirya no hino mu ntara bajya kurirayo Noheri. Imodoka zari
zabanye nke kuburyo benshi mu bagenzi
hari bamaze amasaha menshi batarabona uburyo bagenda.
Kwizera Noel wavutse kuri Noheri, twamusanze muri Gare ya Nyabugogo arimo kwerekeza mu karere ka Rusizi aho yari agiye kwifatanya n'ababyeyi be mu birori byo kwizihiza Noheri ari nawo munsi we w'amavuko. Kimwe n'abandi, ngo ni umunsi baba babonye wo kongera kubonana n'ababo. Yagize ati, "...Urumva ni kuri anniversaire yanjye, niyo mpamvu mpise manuka kugirango ndebe agashya ababyeyi ababyeyi baba banteguriye n'abavandimwe"
Gusa, kubera umubare munini w'abagenzi, imodoka zari zabaye nke kuburyo kuri benshi byatumye bategereza umwanya munini kugirango bagende gusa ngo biterwa nuko benshi mu baturage bajya mu cyaro ari benshi abaza i Kigali ari bakeye biba byateza igihombo ku batwara abantu n'ibintu.
Sosiyette zigera kuri 26 nizo zitwara abagenzi hirya no hino mu gihugu zikaba zifite imodoka zisaga 1200.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru