Yanditswe Jan, 30 2018 17:02 PM | 9,110 Views
Mu gihe imwe mu mishinga ikomeye igamije gufasha Afurika kwigira mu bukungu yatangiye gushyirwa mu bikorwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Perezida w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe asanga hari icyizere ko n’isigaye izagenda ishyirwa mu bikorwa mu gihe gikwiye.
Mu minsi mike atangiye inshingano ze nk’uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Perezida wa repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro isoko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ku rwego rw'umugabane w'Afurika, Single African Air Transport Market.
Gushyiraho iri soko bikaba byaremejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze yabereye I Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2015. Kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 ibihugu 21 birangajwe imbere n’u Rwanda nibyo byari bimaze gushyira umukono ku masezerano abihuriza muri iryo soko ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru I Addis Ababa, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko umugabane w’Afurika ufite ibikenewe byose ngo ugere ku majyambere umaze ibinyejana urota kugeraho. Yagize ati, "Mu byukuri urebye ibyo umugabane wacu ufite haba abantu cyangwa indi mitungo, byakabaye bihagije kugirango bitugeze aho twifuza. K’urundi ruhande ariko nubwo ibyo bihari, bisa nkaho bidahagije ukurikije intambwe cyangwa umuvuduko twakabaye tugenderaho, kandi ibyo turabyemera ko tubisangiye nk’abayobozi b’Afurika, gusa dukomeje gushaka uburyo bwo gukomeza inzego n’imiryango y’ibihugu, ku buryo ibasha gukomeza gukora mu nyungu z’abaturage bacu, bikajyana kandi no kubatega amatwi tukumva ibitekerezo byabo, uko babona ibintu, ibyo bakeneye, kandi iyo n’imyumvire abayobozi b’Afurika duhuriyeho kandi twizeye ko bizakomeza gutera imbere.
Ibihugu bigera kuri 19 gusa byihariye 53% by’abakerarugendo bagera kuri miliyoni 63.5 basura Afurika. Inyigo yakozwe n’impuguke mu bukungu yagaragaje ko guhuza isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere biramutse bikozwe mu bihugu 12 bya Afurika, umusaruro mbumbe wabyo wakwiyongeraho miliyari 1.3 z’amadolari, hagahangwa imirimo mishya 155,000 ndetse hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike y’indege, bikongera serivisi ku kigero cya 75%.
Iri soko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere kandi ni umwe mu mishinga y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe iri mu cyerekezo cyawo 2063.
Amasezerano yemeza ishyirwaho ry’isoko rusange rihuriweho n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika, The Continental Free Trade Area, yemejwe mu nama ya 30 y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe ya 30 iheruka gusoza imirimo yayo I Addis Ababa. Gutangiza iri soko ku mugaragaro hasinywa amasezerano yo kuritangiza biteganyijwe muri Werurwe I Kigali, nk’uko Perezida Paul Kagame akaba na Perezida w’Afurika yunze ubumwe yabigarutseho mu ijambo risoza iyi nama.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru