AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amadini n'amatorero barasabwa kwigisha abayoboke kwirinda ibiyobyabwenge

Yanditswe Jan, 22 2018 20:11 PM | 5,243 Views



Polisi y'igihugu iratangaza ko abantu babarirwa mu bihumbi 4 mu mwaka ushize bafungiwe ibyaha birebana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Abayobozi b'amatorero n'amadini bakaba basaba buri wese kuba maso kuko ibiyobyabwenge bishobora kwifashishwa mu gusenya iterambere ry'igihugu.

Bamwe mu rubyiruko bemeza ko ubuzima bugoye umuntu acamo akenshi ari bwo ntandaro yo kwiyahuza ibiyobyabwenge cyane cyane ku bakiri bato. Akingeneye Jeannette agira ati, ''Ushobora kubura ababyeyi, ababyeyi bashobora kukwanga bamara kukwanga ni cyo cya gihe utangira kujya mu biyobyabwenge ''

Mu biganiro byahuje inzego zirimo Polisi, abihayimana, ministeri y'urubyiruko n'iy'ubuzima, ibiyobyabwenge byongeye kugaragazwa nk'icyorezo cyugarije urubyiruko rurimo n'urwo mu mashuli nk'uko umukuru wa Polisi, CGP Emmanuel Gasana yabigaragaje, ''Abana bacu mu mashuri hano mu mujyi ibirego bitugeraho abo dufata ibyo batubwira ni bibi ni bibi cyane bamwe batangiye gukoresha Heroine bya bindi bakoresha mu guhumeka umwuka cyangwa bitera urushinge abana bato b'imyaka 19, 18 amafaranga bayakura he ugasanga bayibye iwabo.''

Aba bihayimana basanga umuti w'ikibazo cy'ibiyobyabwenge mu rubyiruko ugomba gushakwa n'ababyeyi babigizemo uruhare kuko ibibazo byo mu ngo biri mu bitera abakiri bato kubyishoramo:

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi na we yemeza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu. Ati, ''Nk'abana bavuka ku bantu banywa urumogi cyangwa ibindi bagira ubuzima bubi cyangwa ntibakure neza, bituma umuntu we ubwe ubuzima bwe butamera neza, bamwe ntago bashobora kwiga ngo bafate kuko baribagirwa abandi bagira ingaruka z'umutima ubwonko burangirika, impyiko, umwijima, urumogi n'ibindi biyobyabwenge bifata ahantu hose.''

Imibare ya Polisi igaragaza ko abantu barenga 4000 barimo abagore bagera kuri 500 bafunzwe bazira ibyaha bifitanye isano n'ibiyobyabwenge mu mwaka ushize wa 2017. Muri aba bafunzwe abari hagati y'imyaka 18-35 bari ku kigero cya 71.39%, dosiye z'ibyaha by'ibiyobyabwenge mu 2017 byihariye 18% bya dosiye zose z'ibyaha byagaragaye mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage