Amatora2017: Mpayimana yijeje abaturage ko nibamutora azongera ingengo y’imari

AGEZWEHO


Amatora2017: Mpayimana yijeje abaturage ko nibamutora azongera ingengo y’imari

Yanditswe July, 26 2017 at 19:40 PM | 1196 ViewsUmukandida ku mwanya w’umukuru w igihugu Mpayimana Philippe mu turere twa Gatsibo na Kayonza aho yiyamamarije kuri uyu wa gatatu yijeje abaturage ko nibamutora azongera ingengo y’imari izakoreshwa mu gukwirakwiza amazi mu baturage .

Umukandida Mpayimana Philippe aho yatangiriye kuri uyu munsi mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo yiyamamaje ahagaze  ku igare ryari rihetse injerekani  ennye  z’amazi, asobanura ko yashakaga kwerekana uburyo igare ari igikoresho cy ingirakamaro mu batuye intara y iburasirazuba , aho ribafasha mu gushaka amazi. Mpayimana yasobanuriye abaturage ko nibamutora, azongera amazi mu baturage ubundi  igare ngo rikoreshwe mu bucuruzi.

Umukandida Mpayimana yaniyamamarije mu murenge wa Kiziguro, uwa Gahini ndetse n’uwa Mukarange. Mu bibazo abaturage bamubajije bagarutse no  ku mugambi we  wo kubaka inzu z’amagorofa

Kuri uyu wa kane , umukandida Mpayimana biteganyijwe ko yiyamamariza mu turere twa Kirehe na Ngoma .
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

"Nta mahoro nta terambere rirambye" Hon. Mukabalisa, perezida w'i

U Rwanda rwishimiye kuba mu bategura amavugururwa ya LONI-Perezida Kagame

Abashakashatsi ku rukingo rwa Virus itera SIDA bemeza ko ruzaboneka

Abarimu n’abanyeshuri barasaba ko ingengabihe yasubizwa muri Nzeri

New York: Inteko rusange ya LONI igiye kuvugurura imikorere y'uyu muryango

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kubaka gihugu kibereye benecyo