AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Angola: UNHCR irasaba impunzi z'abanyarwanda gutaha

Yanditswe Aug, 24 2016 11:19 AM | 1,347 Views



Abanyarwanda bagera kuri 340 bahungiye mu gihugu cya Angola basabwe gutaha vuba na bwangu ibyangombwa byabo nk'impunzi bitararangira kuko mu Rwanda ari amahoro.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, ryatangaje ko muri Angola hakiri abanyarwanda bagera kuri 340, bamaze igihe kinini bataratahuka kandi ibyangombwa byabo nk’impunzi bigomba kurangira mu kwezi kumwe kuri imbere.

Umukozi ushinzwe kurengera impunzi muri UNHCR muri Angola, Manuel Abrigada, yavuze ko kuba nyuma ya Nzeli bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi, biri gutuma benshi batekereza gutaha, ndetse iryo shami rya Loni ryiteguye kubafasha gutahuka muri gahunda yo gushaka umuti urambye ku buhunzi ku Isi.

Ishami rya Loni rishinzwe impunzi riheruka gukuraho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998, muri Kamena 2013. Gusa uyu muryango ugenda ushyiraho ibihe bitandukanye ku bihugu bitewe n’imiterere na politiki yabyo, aho biteganyijwe ko ubuhunzi buzarangizwa burundu muri 2017.



Photo: Umwe mu miryango yabaga Angola utashye mu Rwanda



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage