AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bamwe mu bashyitsi bazitabira inama ya TAS2017 batangiye kugera mu Rwanda

Yanditswe May, 09 2017 18:21 PM | 2,938 Views



Abazitabira inama inama nkuru ku ikoranabuhanga igiye kubera mu Rwanda guhera tariki 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, batangiye kugera mu Rwanda. Ku ikubitiro Minisitiri w'intebe wa Sao Tome et Principe niwe wabimburiye abandi kugera mu Rwanda.

Kuri uyu mugoroba nibwo Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Trovoada yageze i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege.

Yakiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Hon.Louise Mushikiwabo, minisitiri w'umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Esperance Nyirasafari, umuyobozi w'umujyi wa Kigali n'abandi.


Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Trovoada n'itsinda ryari rimuherekeje nibo babimburiye abandi bazitabira inama ya Transform Africa 2017 baturutse hanze y'igihugu.

Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi itatu izitabirwa n'abantu basaga 3000 barimo abakuru b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga , abayobozi b’ibigo n’abahanze udushya muri urwo rwego. Bazaganira ku bufatanye hagati ya za leta n’abikorera ku guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama kandi hazamurikwa gahunda ya Africa Smart City Blueprint ikubiyemo ingamba zo kuzamura imijyi myiza kuri uyu mugabane, n’iya Africa Smart Women Initiative ishyira imbere uruhare rw’abagore mu guteza imbere ikoranabuhanga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage