AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bamwe mu bayobozi bagiranye umwiherero n'abafatanyabikorwa ba leta

Yanditswe Feb, 09 2017 13:32 PM | 1,534 Views



Mu karere ka Rubavu hateraniye umwiherero wa 13 w'abafatanyabikorwa, ba Leta y'u Rwanda. Abawurimo baraganira ku nzira y'iterambere, imbogamizi zirimo n'ibiteganywa mu minsi iri imbere.

Ihuriro ry'abafatanyabikorwa ba guverinoma rigizwe n'abayobozi bakuru b'igihugu n'abafatanyabikorwa barimo abahagarariye imiryango n'ibihugu bitera inkunga u Rwanda. Ni inama y'iminsi 2 yo ku rwego rwo hejuru bahuriyemo bakazaganira ku ngamba z'Imbaturabukungu EDPRS II, na za politiki z'ingenzi ubukungu bw'u Rwanda bwubakiyeho.

Hararebwa no ku igenamigambi ry'umwaka wa 2017-2018, ndetse n'icyerekezo cya 2050 batibagiwe n'ibiteganywa muri EDPRS III.

Iyi nama igamije kandi gutegurira hamwe n'abafatanyabikorwa ahava ubushobozi buzifashishwa mu gushyira mu bikorwa politiki z'iterambere ry'u Rwanda muri izo nzego z'ingenzi.

Uyu mwiherero uyobowe na ministre w'imari n'igenamigambi, amb. Claver Gatete ufite insangamatsiko igira iti, ubufatanye buhamye ku bw'iterambere rirambye




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage