Yanditswe Jul, 20 2016 11:30 AM | 3,326 Views
Umunyamabanga wa Leta muri
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira aratangaza ko gahunda yo kuhira
mu gihe cy’impeshyi igomba gukoreshwa mu gihugu cyose mu rwego rwo guhangana
n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi yabitangarije mu karere ka Burera, nyuma yo gutangiza gahunda yo kuhira imyaka mu gishanga cya Ndongozi mu
murenge wa Nemba n’icya Kamiranzovu mu murenge wa Butaro.
Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Tony Nsanganira wayitangirije mu karere ka Burera ngo gahunda yo kuhira hakoreshejwe amazi y’imvura aba yarabitswe neza ndetse n’ay’imigezi no mu bishanga ubu ikorerwa kuri Ha 4.000 mu duce twiganjemo utwo mu ntara y’iburasirazuba.
Ubu itangijwe no mu ntara y’Amajyaruguru kuko izakorerwa mu bishanga byinshi kandi ikazakomereza no mu zindi ntara.
Ku kibazo cy’amikoro make y’abahinzi batorohewe no kubona izo mashini zuhira ngo MINAGRI izakomeza kubunganira uko haboneka amikoro n’ubushobozi.
Abaturage bibumbiye muri koperative Terimbere muhinzi-Butaro bafashijwe kubona imashini 5 zuhira baravuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo kuko imyaka yabo bahingaga muri iki gihe yarumbaga.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru