AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Burera: Abahinzi barakangurirwa kuhira imyaka yabo bahangana n'impeshyi

Yanditswe Jul, 20 2016 11:30 AM | 3,326 Views



Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira aratangaza ko gahunda yo kuhira mu gihe cy’impeshyi igomba gukoreshwa mu gihugu cyose mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi yabitangarije mu karere ka Burera, nyuma yo gutangiza gahunda yo kuhira imyaka mu gishanga cya Ndongozi mu murenge wa Nemba n’icya Kamiranzovu mu murenge wa Butaro.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Tony Nsanganira wayitangirije mu karere ka Burera ngo gahunda yo kuhira hakoreshejwe amazi y’imvura aba yarabitswe neza ndetse n’ay’imigezi no mu bishanga ubu ikorerwa kuri Ha 4.000 mu duce twiganjemo utwo mu ntara y’iburasirazuba.

Ubu itangijwe no mu ntara y’Amajyaruguru kuko izakorerwa mu bishanga byinshi kandi ikazakomereza no mu zindi ntara.

Ku kibazo cy’amikoro make y’abahinzi batorohewe no kubona izo mashini zuhira ngo MINAGRI izakomeza kubunganira uko haboneka amikoro n’ubushobozi.

Abaturage bibumbiye muri koperative Terimbere muhinzi-Butaro bafashijwe kubona imashini 5 zuhira baravuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo kuko imyaka yabo bahingaga muri iki gihe yarumbaga. 

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage