AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr.Tedros Adhanom uyobora WHO yaje kureba aho ibikorwa bya SDGs bigeze mu buzima

Yanditswe Jan, 11 2018 14:56 PM | 6,562 Views



Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, Tedros Adhanom uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko anyuzwe n'uburyo ababyeyi bangana na 91% mu Rwanda babyarira kwa muganga. Ibi yabivuze kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ikigo nderabuzima cya Mayange mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, kifashishijwe mu kugaragariza umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima  aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye mu rwego rw’ ubuzima ndetse no kwegereza abaturage serivisi z’ ubuzima.

Ari kumwe na Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba, Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, Mufurukye Fred n'abandi bayobozi, Tedros, uyobora Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yabanje gusura ibice bitandukanye  by'ikigo nderabuzima birimo laboratoire, ibyumba by'abarwayi n'ahandi, asobanurirwa uburyo abarwayi bahabwa serivisi.

Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba yasobanuye ko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ari umufatanyabikorwa wa hafi w'u Rwanda cyane ko ryatanze ubufasha mu nzego zitandukanye zirimo no gutanga urukingo ku bana bato, kurwanya malaria n'ibindi. Dr. yakomeje gusobanura bimwe mubyo Dr. Tedros yashimye ku Rwanda. Ati, ''Yashimye cyane akazi abajyanama b'ubuzima bakora mu rwego rw'umudugudu, kuvura indwara ariko cyane cyane no kwigisha abanyarwanda kwirinda indwara isuku n'izindi gahunda zirebana n'ubuzima. Ni abafatanyabikorwa bacu cyane cyane muri gahunda z'inkingo muzi yuko tumaze kugera hejuru ya 93% by'abana babona inkingo, baradufasha muri malaria, baradufasha mu kwitegura kuba twakwirinda indwara z'ibyorezo izo arizo zose badufasha no mu bindi nko kuduha impuguke zitwigira imishinga mu by'ukuri badufasha muri byinshi.''

Tedros Adhanom yashimye intambwe y'u Rwanda mu rwego rw'ubuzima avuga ko uburyo abaturage begerejwe ubuvuzi bishimishije, ndetse ko bitanga icyizere cyo kugera ku ntego z'iterambere rirambye muri uru rwego. Yagize ati, ''Iki gihugu cyateye intambwe ishimishije mu myaka micye. Ireme rya serivisi zitangwa rirashimishije nkuko twanabyiboneye. Imibare yose nk'iya MDGs yarangiye mu 2015 igaragaza u Rwanda nk'igihugu kiri mu by'imbere mu kugera kuri izi ntego...n'intego za SDGs ubu zikomeje tunejejwe no gukomeza ubufatanye n'u Rwanda kandi dushingiye ku byo twabonye uyu munsi, ndatekereza ko u Rwanda kugera kuri izo ntego bishoboka. kuko hari ubushake n'ubushobozi, ubuyobozi butajegajega ndetse n'uruhare rw'abaturage.''

Ikigo Nderabuzima cya Mayange gifite ibyumba 3 bicumbikirwamo abarwayi  n'ibitanda by'abarwayi bigera kuri 28, kikagira abaforomo 14 n'umubyaza umwe aho ku munsi umuforomo yakira abarwayi nibura bagera kuri 50 mu isuzumiro.

Tedros Adhanom ageze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho kuri uyu wa 3 yakiriwe na perezida Uhuru Kenyatta.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage