Yanditswe Mar, 28 2017 16:58 PM | 1,991 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko igihugu cy'u Rwanda kizakomeza gushyigikira abana kugirango bazavemo abanyarwanda b'indashyikirwa bazakomeza agaciro k'igihugu cyabo. Ibi yabivugiye mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo guhemba abana b'abakobwa batsinze neza mu bizami bya Leta bya 2016.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yayoboye umuhango wo guhemba abana b'abakobwa 84 batsinze neza kurusha abandi mu bizami bizoza amashuli abanza, icyiciro rusange n'amashuli yisumbuye. Ni umuhango wabereye i Mayange mu karere ka Bugesera, ahari hahuriye abakobwa b'inkubito z'icyeza, biga mu mujyi wa Kigali no mu ntara y'iburasirazuba.
Bahembwe ibikoresho binyuranye by'ishuli, za mudasobwa ndetse n'amafaranga yo gufungura konti zo kwizigama. Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abana b' abakobwa batsinze, babikesha umwete wabo ndetse no kuba hari ababashyigikiye,"Tujya gutangira ubu bukangurambaga, intego yari ukugirango dukangurire abana b'abakobwa kujya mu ishuli, bakiga, bagasoza ibyiciro byose, ariko kdi bakaba baba indashyikirwa mu mitsindire. Aba bana b'abakobwa baratwereka yuko wiganye umwete, ukagira intego mu byo ukora byose, nta cyakubuza gutsinda no gutsinda neza. Muri iki gikorwa, nubwo twizihiza abana b'abakobwa batsinze neza, ntitwabashimira bonyine dusize abarimu babo babigisha ubwenge bwo mu ishuli buherekejwe no kubatoza imyitwarire myiza. Ntitwakwirengagiza kdi intambwe ikomeye imaze guterwa n' ababyeyi bamaze kumva ko abana bose bakwiriye kugana ishuli."
Ku ruhande rw'abanyeshuli bahembwe, bashishikariza bagenzi babo gukora cyane kugira ngo bazagere ku ntego baba bafite.
Igikorwa cyo guhemba abana b'abakobwa bahize abandi mu bizamini bya Leta, umuryango Imbuto Foundation wagitangiye mu mwaka wa 2005. Kugeza ubu hamaze guhembwa abagera ku 4,522, harimo 227 bahembwe uyu mwaka.
Ministeri y'uburezi igaragaza ko n'ubwo mu myaka 12 ishize gutsinda kw' abana b' abakobwa kwazamutse ndetse akaba ari bo benshi batsinda mu bizamini bya Leta ugereranije na bagenzi babo b'abahungu. Abahungu bakibarusha gutsindira ku manota yo hejuru.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru