Yanditswe Nov, 10 2017 12:15 PM | 10,788 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda y’urukomatane rw’intwaro, mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Ni imyitozo imugaragariza ubuhanga n'ubushobozi bw'ingabo mu bya gisirikare.
Iyi n’imyitozo igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Mu busanzwe ingabo zikoresha uburyo bukomatanyije mu ntambara rimwe na rimwe iyo zishaka kuzuzanya, aho nk'indege zifasha abasirikare barwanira ku butaka.
Iyi myitozo kandi igaragariza umukuru w’igihugu intera
ingabo zigezeho mu bushobozi zifite ku bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu
n’ubwirinzi muri rusange.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent avuga ko impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'igihugu zibatera ingabo mu bitugu ku bijyanye no kuzuza inshingano zabo.
Mu mpanuro umukuru w'igihugu akunze guha abasirikare harimo kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo ko kurengera ubusugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda baharanira kuba urugero rwiza mu bandi. Imyitozo nkiyi kandi yari yabaye umwaka ushize mu kwezi kw'Ugushyingo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Bageni Aimable
Ni byiza ko Ingabo z'Igihugu cyacu bakomeza imyitozo. Bizatuma umwanzi wese aho yava akagera azaba ntacyo avuze ku Rwanda Nov 10, 2017