AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gabiro: Perezida Kagame yitabiriye imyitozo y'urukomatane rw'intwaro

Yanditswe Nov, 10 2017 12:15 PM | 10,788 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda y’urukomatane rw’intwaro, mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Ni imyitozo imugaragariza ubuhanga n'ubushobozi bw'ingabo mu bya gisirikare.

Iyi n’imyitozo  igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Mu busanzwe ingabo zikoresha uburyo bukomatanyije mu ntambara rimwe na rimwe iyo zishaka kuzuzanya, aho nk'indege zifasha abasirikare barwanira ku butaka.

Iyi myitozo kandi igaragariza umukuru w’igihugu intera ingabo zigezeho mu bushobozi zifite ku bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubwirinzi muri rusange.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent avuga ko impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'igihugu zibatera ingabo mu bitugu ku bijyanye no kuzuza inshingano zabo.

Mu mpanuro umukuru w'igihugu akunze guha abasirikare harimo kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo ko kurengera ubusugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda baharanira kuba urugero rwiza mu bandi. Imyitozo nkiyi kandi yari yabaye umwaka ushize mu kwezi kw'Ugushyingo.



Bageni Aimable

Ni byiza ko Ingabo z'Igihugu cyacu bakomeza imyitozo. Bizatuma umwanzi wese aho yava akagera azaba ntacyo avuze ku Rwanda Nov 10, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage