AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gasabo: Bumbogo iri ku isonga mu mirenge ifite abana bafite imirire mibi

Yanditswe Feb, 06 2017 17:04 PM | 3,184 Views



Atangira ubukangurambaga buzamara icyumweru bugamije kurwanya imirire mibi,umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho Patricia  Muhongerwa yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mpera z'umwaka ushize wa 2016 bwagaragaje ko umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo uza ku isonga mu kugira abana bafite imirire mibi kuko ufite abagera kuri 71.

Ni igikorwa cyakozwe abaturage berekwa uburyo bwo gukora akarima k' igikoni, abana bato bahawe amata ndetse banagaburirwa n' ifunguro rigizwe n' indyo yuzuye.

Bamwe mu babyeyi batuye i Bumbogo batangarije RBA ko basobanukiwe ibijyanye n' indyo yuzuye n' uburyo itegurwa.

- Rijeridaseka Dativa: “Batwigishije ko tugomba guteka imboga,itoki,ibirayi, tugashyiramo indagara, amavuta cg soya . Umwana mimutekera gutyo bimufasha mu buzima mu bwenge, mu mikorere ye ukabona n' umwana usobanutse ufite imbaraga.”

- Nyiranizeyimana Aline: “Iyo ugiye guteka indyo yuzuye ufata nk' ibishyimbo ugashyiramo igitoki, imboga zirimo karoti na poivron ugatekera umwana. Ibi bituma umwana atagira imirire mibi, akagira umubiri mwiza n' ibiro byuzuye.”

Ku rundi ruhande hari abatangaje ko  hari imbogamizi bahura nazo zituma batagaburira abana babo indyo yuzuye.

Iki gikorwa cy' ubukangurambaga ku birebana n' imirire, umujyi wa Kigali uvuga ko cyateguwe nyuma yo kubona ko muri uyu mujyi hari ikibazo cy' imirire mibi mu bana bato. N’ubwo umujyi wa Kigali utavuga umubare nyakuri w' abana bagaragaweho n' imirire mibi, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, Patricia  Muhongerwa avuga ko imirire y'abana igomba kwitabwaho  buri wese abigizemo uruhare:

“Kuva umugore agisama inda akwiriye kuba arya indyo nziza , indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri, ibitanga imbaraga,kugirango nabyara numwana azaba afite ubuzima bwiza. Kuva agifite imyaka 5, umwana akwiye guhabwa indyo yuzuye. Amata twatanze ntabwo azahora atangwa ahubwo cyari ikimenyetso cyo kubereka ko tubashyigikiye kdi tubasaba  ariko ibyinshi biri mu mbaraga zabo. bagomba gukora, byashoboka gukoresha imbagara bakabona amata. Abo bizagaragara ko nta bushobozi bafite, bazegera inzego z' ibanze zigire icyo zibafasha.”

Nk’uko byatangajwe mu gutangiza ubu bukangurambaga bugomba kumara icyumweru,zimwe mu mpamvu zitera ikibazo cy' imirire mibi  ngoharimo ikibazo cy' amakimbirane yo mu  ngo atuma abana batitabwaho, ababyeyi bahugira mu mirimo ntibite ku bana babo ndetse n' abagurisha umusaruro n' umukamo ntibazirikane abana babo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage