Yanditswe Dec, 29 2017 17:41 PM | 7,414 Views
Abasirikare bato bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gusoza amasomo yabo y’ibanze ajyanye n’umwuga wo kurinda umutekano w’igihugu. Ni umuhango wabereye I Nasho mu karere ka Kirehe uyobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.
Umugaba
mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye aba basore n’inkumi
basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare abinjiza mu ngabo z’u Rwanda kugira imyifatire myiza bagafatanya na bakuru
babo basanze mu rugamba rwo kurinda no guteza imbere igihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba wanavuze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Repubulika yabasabye kuzakora neza inshingano zabo ndetse no kurangwa n’imyifatire myiza no gukunda umurimo.
Umuvugizi
w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko abasirikare bashya
binjiye muri RDF ari amaraso mashya mu rugendo rwo gukora igisirikare cy’umwuga
gishobora kurangiza inshingano zacyo zo kurinda ubusugire bw’igihugu.
Aba basirikare bashya basoje amasomo yabo bari baratangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru