AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gen. Nyamvumba yasabye abasirikare binjijwe muri RDF kurangwa n'imyifatire myiza

Yanditswe Dec, 29 2017 17:41 PM | 7,414 Views



Abasirikare bato bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gusoza amasomo yabo y’ibanze ajyanye n’umwuga wo kurinda umutekano w’igihugu. Ni umuhango wabereye I Nasho mu karere ka Kirehe uyobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye aba basore n’inkumi basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare abinjiza mu ngabo z’u Rwanda kugira imyifatire myiza bagafatanya na bakuru babo basanze mu rugamba rwo kurinda no guteza imbere igihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba wanavuze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Repubulika yabasabye kuzakora neza inshingano zabo ndetse no  kurangwa n’imyifatire myiza no gukunda umurimo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko abasirikare bashya binjiye muri RDF ari amaraso mashya mu rugendo rwo gukora igisirikare cy’umwuga gishobora kurangiza inshingano zacyo zo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Aba basirikare bashya basoje amasomo yabo bari baratangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage