AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gicumbi: Kubura amashanyarazi bituma abaturage bahabwa serivisi mbi ku bitaro

Yanditswe Jan, 06 2017 13:50 PM | 2,314 Views



Ikigonderabuzima cya Mukono kiri mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, gifite ibibazo bikomeye biterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi. Abarwaza ni abarwayi basabwa kwitwaza za 'buji' cyangwa 'amasitimu' kugira ngo bashobore kwitabwaho ninjoro. Battery  z’imirasire y’izuba bafite ngo zarashaje kuburyo zitabika umuriro ndetse no gukoresha imashini itanga amashanyarazi (generator) ngo birabahenda cyane kuburyo batayicana umwanya munini.

Ikigo cya Mukono ni kimwe mu bigo nderabuzima byinshi bidafite umuriro w’amashanyarazi, igaruka z’icyo kibazo zikaba ari nyinshi, zirimo kubura amazi ashyushye yo koga ku babyeyi bamaze kubyara, kudakora ku imashini zakabaye zifashishwa mu kazi k’icyo kigo.

Muri icyo kigo nderabuzima ngo bafite battery z’imirasire y’izuba bifashisha ariko ntizikora neza kubera gusaza. Nkuko byemezwa na Pascal Masengesho, Umuforomo muri iki kigo, izo battery ngo hejuru y’imyaka itanu zari zaragenewe hamaze kurengaho imyaka ibiri, ku buryo n’umuriro ugiyemo iyo bawucanye hashira akanya gato ukaba urashize.

Iki kigo nderabuzima ngo cyakira abarwayi basaga 100 ku munsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage