Yanditswe Feb, 20 2017 09:59 AM | 1,942 Views
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda visi perezida w’igihugu cy’ubuhinde Hamid Ansari na madamu we Salma Ansari mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye banashyira indabo ku mva. Nyuma batemberezwa ibice bigize uru rwibutso banasobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Mu gitabo cy'abashyitsi cy'urwibutso rwa kigali, nyakubahwa Hamid Ansari yanditsemo ko ashima ubudatsimburwa bw'abanyarwanda no guharanira kurenga urwango bakunga ubumwe biyubakira igihugu ntawe uhejwe.
Uyu Visi Perezida Ansari yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, uru ruzinduko rwe rukaba rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiririye mu Buhinde ubwo yitabiraga inama ya Vibrant Gujarat Global Summit yabaye muri Mutarama 2017.
U Rwanda rufite Abahinde bagera ku bihumbi 3, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa gisozi biteganyije ko aragirana ibiganiro na president w’inteko nshinga mategeko umutwe wa sena makuza Bernard, naho ku mugoroba agahura n’abayobozi batandukanye haganirwa ku bucuruzi.
Kuri gahunda y’uru ruzinduko kandi madamu we arasura ikigo isange one stop uyu munsi, uru ruzinduko rukaba ruzasozwa ejo kuwa kabiri tariki 21 Gashyantare
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru