AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guinea:Perezida Kagame yavuze ko AU igiye kwita ku guteza imbere ubukungu

Yanditswe Apr, 24 2017 15:28 PM | 1,724 Views



Mu biganiro byabereye muri Guinea,Perezida Kagame yabanje gushimira mugenzi we Alpha Conde ndetse na Idris Deby ku mitegurire y'inama igamije impinduka mu muryango wa Afurika  yunze ubumwe.

Perezida Kagame yagaragaje ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu nama zitandukanye zahuje abakuru b'ibihugu bya Afurika, kandi bigashyirwamo imbaraga, bikaba mu byihutirwa kurusha ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yunze ubumwe igiye kwita cyane ku kongerera imbaraga imiryango y'ibihugu mu turere biherereyemo mu guteza imbere ubukungu, akaba ariyo ifata iya mbere, ndetse n'inzego z'uyu muryango zigakorana bya hafi n'abaturage.


Bimwe mu bizibandwaho kandi ni ukunoza imiyoborere y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, by'umwihariko mu buryo inama zawo ziyoborwa ndetse no kureba uburyo abazitabira batoranywa.

Imwe mu ngingo yindi yagarutsweho muri ibyo biganiro ni ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'umwanzuro wo kwigira no kwishakamo ubushobozi ku muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Kuri iyi ngingo, abakuru b'ibihugu bavugako ibi bizashingira ku mikorere inoze y'ubucuruzi hagati y'ibihugu, kandi hakabaho gukorera hamwe nk'abanyafrika kuko ngo nta wungukira ku mikorere mibi y'abandi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage