AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda ruzagenderwaho muri gahunda ya 'Smart Cities' muri Africa

Yanditswe Feb, 10 2017 17:51 PM | 1,285 Views



Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga yamurikiye abafatanyabikorwa bayo  mu gutegura gahunda y'imijyi  ijyanye n'igihe smart cities nka kimwe mu bizashingirwaho  mu gushyira mu bikorwa  umushinga wa Smart Africa. 

Abitariye iyi nama bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza gahunda ya smart cities u Rwanda  rwitegura kumurikira  ibindi bihugu  byo ku mugabane wa Afurika  byibumbiye mu ihuriro rya Smart Africa rigamije guteza imbere uyu mugabanae hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu mwaka w' i 2013 ni bwo nyakuhabwa perezida wa repubulika  Paul Kagame yatangije ihuriro rya Smart Africa rigamije guhindura  umugabane wa afurika  no kuwugeza ku iterambere rirambye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga u Rwanda rwiyemeje  gutegura gahunda ya Smart Cities no kuba intangarugero mu kuyishyira mu bikorwa kugirango ibindi bihugu bizarwigireho.

Mu nama yahurije hamwe minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga  n'abafatanyabikorwa bayo mu gutegura  gahunda ya Smart Cities, iyi minisiteri yasobanuye ibishingirwaho mu kubaka iyi mijyi, "icya mbere smart city ni connected city.Ni umujyi abantu bashobora gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bworoshye. Icya kabiri ni umujyi ufite umutekano. Icya gatatu ni ibijyanye n'ibindi bikorwa remezo amazi n'amashanyarazi,cyangwa se ibikorwa remezo by'ibanze  ni gute ikoranabuhanga rigira uruhare mu kugirango  bikore neza" Ministre Jean Philbert Nsengimana.

Iyi ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu gushyira mu bikorwa gahunda ya smart cities ni yo ruzamurikira ibihugu bigera kuri 17 byibumbiye mu ihuriro Smart Africa mu nama izabihuriza mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu k'uyu mwaka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage