AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibazo cya viza ku banyafurika bagenda mu bihugu bya Afurika kiracyari ingutu

Yanditswe Oct, 16 2017 18:20 PM | 3,973 Views



Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga iratangaza ko kuva u Rwanda rwakuraho Viza ku banyafurika bifuza kuruzamo byorohereje urujya n'uruza ndetse ko nta n'ikibazo kirabaho. Ibi byatangajwe mu nama y'impuguke z'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu bijyanye n'abimukira impunzi n'abahungiye mu gihugu imbere.

Izi mpuguke mu bijyanye n'abimukira, impunzi n'abahungiye mu gihugu imbere, zigiye kumara iminsi ine mu Rwanda ziga ku cyakuraho imbogamizi zikibangamiye urujya n'uruza ku mugabane wa Afurika.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Nikobisanzwe Claude, agaragaza ko kuba hari ibihugu muri Afurika bicyumva ko gufungura imipaka byaba ari uguha ikaze abahungabanya umutekano ari ikibazo cy'imyumvire ku kamaro k'urujya n'uruza.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe politike muri Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, avuga ko kuba u Rwanda rwarafunguye imipaka ntihagire ikibazo kibaho bikwiye kubera isomo n'ibindi bihugu mu korohereza urujya n'uruza ku mugabane.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage