Yanditswe Sep, 13 2017 17:28 PM | 3,695 Views
Inzego zitandukanye kuri
uyu wa gatatu zatangiye igikorwa cyo guhagarika burundu imirimo yakorerwaga mu
gishanga no gusaba bene byo gushaka aho bimurira ibikorwa byabo. Ibi bigamije
kubungabunga ibishanga nk'uko ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe
kubungabunga ibidukikije REMA bubivuga.
Ibikorwa byafunzwe ni
ububiko bw'ibikoresho by'ubwubatsi, amagaraji, inganda zisya ibinyampeke,
urusengero n'ibindi. Inzego zitabiriye iki gikorwa harimo Ministeri y'ubutegetsi
bw'igihugu, iy'ibidukikije, ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA,
umujyi wa Kigali, ingabo na polisi n'izindi.
Mbere yo kugira uwo bafungira ibikorwa babanzaga kumuganiriza, kugira ngo yumve iyi gahunda. Gusa hari bamwe bagaragaje ko bari bagikeneye umwanya wo kwitegura kwimuka:
Gaspard Nsimiyimana, ukuriye uruganda Shekina Super yagize ati, "Kudufungira ntabwo tuba tubyanze kuko ni gahunda iba yarateguwe n'igihugu kandi ari ngombwa. Ikibazo kiba kirimo ni uko baba badutunguye kandi twarashoyemo amafaranga ya banki, kandi iyo badutunguye bakadufungira ibintu bipfiramo igihombo kigatangira kuza. Icyifuzo numva nkatwe tuba dukodesha aha twahabwa igihe tukamaramo ibintu dufite mu bubiko.''
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko mu guhagarika ibikorwa bitemewe n'amategeko birimo gukoranwa ubushishozi. Ati, ''Ibi ni ukugira ngo dutange ubutumwa, abantu bamenye ko ibyo tuvuga atari umukino, kubaka mu bishanga gukora ibikorwa bitemewe mu bishanga ntabwo byemewe kandi nta muntu uri hejuru y'amategeko. Abafite ibikorwa byose nta byangombwa barafungirwa, ubwo nyuma y'aho bazatubwira uburyo bwo kubikuraho, nibatabikora, ubwo Leta izashaka uburyo bwo kubikuraho. Abafite ibyangombwa nabo bazavamo, ariko tugomba guhana gahunda y'uko bazimurwa, niba ari ingurane ikazashakwa, ariko abo dufitanye ibibazo ni abagiyemo nta byangombwa cyangwa bakaba barihaye igishanga uko babyumva.''
Nta gihe ntarengwa ikigo REMA gitanga cyo kuba iyi gahunda yo kwimura abakorera mu gishanga yaba yarangiye. Gusa hazabanza abo bigaragara ko ibikorwa byabo byangiza ibishanga kandi nta n'ibyangombwa bahawe, nyuma hazarebwe ukuntu n'abandi bakwimurwa.
Gahunda yo kwimura abafite ibikorwa bitemewe mu bishanga, igamije kubungabunga ibidukikije no gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali, ariko ikazanakomereza hirya no hino mu gihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru