Yanditswe Oct, 26 2017 21:54 PM | 3,561 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yatangaje
ko abanyamuryango ba Unity Club intwararumuri bafite inshingano yo kubanisha
neza abanyarwanda no kurwanya icyasubiza igihugu mu icuraburindi.
Visi perezida wa mbere wa Unity Club Intwararumuri, Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko mu bindi bikorwa by'Umuryango Unity Club wakoze mu myaka 7 ishize birimo nko gufasha abatishoboye ndetse no kuzamura ubushobozi bw'umunyarwandakazi.
Madame Jeannette Kagame yagarutse ku cyerekezo cy'Umuryango Unity Club Intwararumuri harimo kubaka ubumwe butajegajega bw'abanyarwanda no guharanira ko u Rwanda rurushaho gutera imbere. Yagize ati, ''Mu byo twubatse harimo ibikorwa n'ibitekerezo byo mu rwego rwa politike yo kurushaho kubanisha neza abanyarwanda tugaragaza kandi umuzi w'ikibi cyazahaje igihugu cyacu tukanafata ingamba z'uko bitazongera ukundi. kuba rero wa musemburo w'ubumwe n'ubwiyunge biduha ingufu zo gukomeza kubaka ubunyarwanda. bavandimwe rero iyo hakiri n'umwe mu bacu utarinjira muri icyo gitekerezo tuba dusabwa kubyitaho nta guca hirya.''
Iri huriro
ry’iminsi ibiri ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo
y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rifite insanganyamatsiko igira iti
“Ubudasa bw’u Rwanda mu cyerekezo twahisemo.”Umuryango
Unity Club Intwararumuri uritegura isabukuru y'imyaka 21 umaze ushinzwe kuko watangiye
mu 1996 ugamije gutanga umusanzu mu kwimakaza ubumwe n'amahoro mu Banyarwanda,
kugeza uyu munsi uyu muryango uhuriwemo n'abari muri Guverinoma, abayihozemo
n'abo bashakanye barenga 200.
Inkuru mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru