AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibazo cy'amikoro n'umwanya bibangamira iterambere ry'ubushakashatsi mu Rwanda

Yanditswe Jan, 09 2018 17:46 PM | 4,078 Views



Abakora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye baravuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere kigomba gushingira ku bumenyi bwa siyansi na tekinoloji ariko bakagaragaza ko urwego rw'ubushakashatsi mu Rwanda rubangamiwe n'ibibazo birimo amikoro make no kuba buhabwa umwanya muto. Ministeri y'uburezi ivuga ko igiye gushyiraho politiki y'ubushakashatsi ijyanye n'igihe ndetse n'ikigega kizajya gitera inkuru ubushakashatsi

Bimwe mu bibazo abanyarwanda bakora ubushakashatsi bagaragaza, birimo icy'amikoro adahagije ku buryo ababukora bwabatunga, icyo kububonera umwanya cyane cyane ku barimu ba za kaminuza ndetse n'ubumenyi budahagije kuko ubushakashatsi bukorwa mu ngeri zinyuranye. 

DR. Claudien Ntahomvukiye, umwarimu muri kaminuza akaba n'umushakashatsi avuga ko ubushakashatsi budahabwa umwanya uhagije, agira ati, ''...usanga ubushakashatsi budahabwa umwanya bwari bukwiye kuko urebye ubushakashatsi ntabwo ari ikintu cyoroshye ahubwo ni ikintu gisaba amikoro ariko wareba neza ugasanga budahabwa uburyo bw'amafaranga ugasanga umwanya uhabwa ubushakashatsi atari wo warukwiriye.''

Abasenateri bagize komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage uburenganzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage bagiranye ikiganiro na bamwe mu bayobozi muri ministeri y'uburezi mu rwego rwo gushaka umuti w'ibi bibazo no gufata ingamba zatuma ubushakashatsi bwagira ireme n'uruhare mu gucyemura ibibazo igihugu bifite yaba mu rwego rw'ubuhunzi, ubuvuzi ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'uburezi ushinzwe amashuli y'imyuga n'ubumenyi ngiro, Olivier Rwamukwaya, avuga ko hari ingamba leta yafashe zizacyemura ibibazo bibuza kuba hakorwa ubushakashatsi bufite ireme. Yagize ati,'' Dufite rero inshingano nka ministeri y'uburezi n'izindi nzego dufatanije mu guteza imbere urwego rw'ubushakashatsi no gukora ibishoboka byose kugira ngo hongerwe umubare w'abashakashatsi ariko cyane cyane hanibandwe ku bushakashatsi buzana impinduka ku mibereho y'abanyarwanda, ubushakashatsi bugira uruhare mu guteza imbere igihugu. Ubu hariho politike ivuguruye igendanye no guteza imbere ubushakashatsi mu Rwanda iri hafi kwemezwa, iyo politike rero mu byo yitayeho hariho n'uburyo bwo gushyira amafaranga akenewe mu bijyanye no gukora ubushakashatsi mu gihugu.''

Minisiteri y'uburezi ivuga ko ubu mu Rwanda habarirwa abashakashatsi 721 bakora mu nzego z'ubumenyi zinyuranye kandi bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage