AGEZWEHO


Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge kiyemeje kurandura amacupa ya plastike

Yanditswe May, 23 2016 at 16:47 PM | 363 Views



Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge (RSB) buravuga ko nta gihe cy'inyongera bazaha abafite inganda zenga inzoga zizwi nka Gin ku mabwiriza bahawe yo kuba kugeza mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka bazaba bapfunyika inzoga mu macupa y'ibirahure mu gihe basanzwe bakoresha aya plastiki.

Icyakora bamwe mu batangiye gukoresha amacupa y'ibirahuri baremeza ko baterwa igihombo na bagenzi babo bagikoresha aya plastiki ndetse n'inzo zinjira mu buryo bwa magendu.

Gusa ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge cyemeza ko ukurikije ubukare bwa bene izi nzoga nta gushidikanya ko plastiki zifite ingaruka mbi ku buzima.

Ingaruka zituruka ku nzoga zifite ubukana buri hejuru kandi zibitse muri plastike zagiye zigaragazwa n'ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu binyuranye nka Amerika, ubushinwa cote d'ivoire n'ibindi. 




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED