AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga ryahinduye byinshi mu biijyanye na services

Yanditswe May, 09 2017 18:47 PM | 4,658 Views



Bamwe mu banyarwanda bifashisha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye bavuga ko ubuzima bwahindutse cyane cyane muri service bakenera yaba mu ngendo cyangwa kwishyura ibyo baguze  bifashishije amakarita aho gutwara amafaranga menshi mu mufuka. Ibi barabivuga mu gihe kuri uyu wa gatatu i Kigali hatangira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yiswe Transform Africa.

Inama za Transform Africa ziheruka yaba iya 2013 na 2015 zose zabereye mu Rwanda:imishinga myinshi ndetse n'imyanzuro yazifatiwe yibanda ahanini ku guhindura imijyi ya Afurika igatera imbere biciye mu ikoranabuhanga n'ikoreshwa rya Internet uhereye mu bihugu 17 bigize umuryango wa Transform Africa no mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane.

Abanyarwanda batandukanye bavuga ko intambwe yatewe mu ikoranabuhanga haba mu ngendo, kwishyura ibyo baguze kimwe na service bakenera mu ma banki n'izindi,ngo ntibakirirwa bagendana amafaranga.

  • “Uko ikoranabuhanga rikataza ni nako rigera mu nzego zinyuranye z'ubuzima bw'igihugu, urugero mu bijyanye no guhererekanya amafranga aba bantu barimo kwishyura ibyo baguze bitabaye ngombwa ko bakoresha amafranga ahubwo barifashisha amakrita yabigenewe.”Kubwimana Jerome,umuturage/Kigali

  • “Abantu batarazikoresha bazaga kuvunjisha ariko umuntu aza yiteguye ko akozaho ikarita, ababuzemo akazi bari gushakirwa akandi kazi, akazi kazaboneka”

  • “Mbere harimo nko kwikorera amafranga uyatwara muri bank, abaguha amafranga apfuye harimo n'ubujura. Ubu ari umunyamahanga si ngombwa ko ajya kuvunjisha kuko buri currency yose POS irayakira. Icya 2 transanction iroroha kuko amafranga ahita ajya kuri compte bikanorohera umuguzi” Ngarambe Justine,ukora Business/Kigali

Ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukurikirana ikwirakwizwa rya internet (Internet Society) bwashyizwe ahagaragara muri uku kwezi bwerekana ko ikwirakwizwa rya internet ku mugabane wa Afurika kiri ku mpuzandengo y'igipimo cya 26.9%.

Igihugu cya Kenya nicyo kiza imbere mu kugira abantu benshi bakoresha internet kuko bangana na 66%, mu gihe u Rwanda rwo ruza ku gipimo cya 24,4%.

Gusa nanone icyuho kigaragara mu kugerwaho na internet ku baturage bishobora kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zatuma iterambere ry'ibihugu bya Afrika ritihuta uko bikwiye, ari nayo mpamva abazitabira inama izatangira kuri uyu wa gatatu kugeza ku wa gatanu bakwiye kuzagira imyanzuro ikomeye bafata yatuma umubare w'abakoresha internet uzamuka ku mugabane wa Afurika bityo n'iterambera ryawo rikihuta ugereranyije n'indi migabane.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage