AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imbuto Foundation yatangiye gahunda y'ubujyanama ku bahungu barokotse Jenoside

Yanditswe Jul, 01 2017 14:10 PM | 5,607 Views



Umuryango Imbuto Foundation watangiye gahunda y'ubujyanama ku bana b’abahungu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kugeza ubu iyo gahunda izwi nka 'mentorship program' yahabwaga abana b'abakobwa aho abagize ayo mahirwe bavuga ko yabunganiye kwiyubakira umusingi w'ubuzima bwabo bava mu bwigunge.

Nyuma y'imyaka itatu abakobwa barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bagize amahirwe yo kubona inama zibakura mu bwigunge bakubaka ubuzima bwabo, aba bakobwa basabye ko basaza babo nabo babona ayo mahirwe kuko ahanini bahuraga n'ibibazo byenda gusa.

Nyuma yuko madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yumvise icyo cyifuzo, abana b'abahungu bibumbiye mu muryango wa AERG bahuye n'abazababera abajyanama ubwabo bemeza ko bishimiye ko babonye abo bazafatanya urugendo rwo kwiyubaka.

Aba bajyanama bo bumva batewe ishema no kunganira no kugira inama uru rubyiruko mu masomo, no gusangira ubuzima kuko abenshi baba baravukijwe aya mahirwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bagashimangira ko bidasaba ubushobozi bw'ikirenga ahubwo ari ubwitange busaba umwanya wo gutega amatwi uru rubyiruko.

Mu kiganiro n'umuyobozi w'imbuto Foundation Sandrine Umutoni yavuze ko imbuto yakoze ibi ku rwego rwabo ariko iki gikorwa ari ingenzi ku nyungu rusange z'igihugu akifuza ko umurongo wacyo ukwiye kwagurwa mu banyarwanda bose.

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na madame wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba wibanda ahanini kunganira no gufasha urubyiruko n'umuryango mugari w'abanyarwanda mu nzego zitandukanye nk'uburezi, ubuzima n'ibindi bizamura imibereho yabo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage