AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Imitwe ya politike mu Rwanda yongerewe amafaranga yo gukora ibikorwa byayo

Yanditswe Aug, 28 2017 19:52 PM | 4,946 Views



Inkunga igenerwa ibikorwa by'imitwe ya politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo, yarazamutse guhera umwaka ushize, kuko yavuye kuri miliyoni zibarirwa hagati y'10 na 15 ikagera kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda kuri buri mutwe wa politiki mu gihe cy'umwaka 1.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubusanzwe inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo. Iyo nkunga igizwe na miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda ava mu ngengo y'imari ya leta akanyuzwa muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ndetse n'andi atangwa n'abafatanyabikorwa b'ihuriro barimo ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016-2017, ndetse n'uyu wa 2017-2018, inkunga igenerwa buri mutwe wa politiki yageze kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda, ivuye hagati ya miliyoni 10 na 15 yo mu myaka yabanje. Abayobozi b'imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bemeza ko iyi nkunga ibafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda imitwe ya politike iba yarihaye.

Uretse inkunga inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, imitwe ya politiki ikura umutungo mu bayoboke bayo ndetse no mu bindi bikorwa birimo iby'ubucuruzi ishobora kwikorera, gusa ntiyemerewe guhabwa inkunga cyangwa impano zivuye hanze y'igihugu nk'uko amategeko abiteganya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage