AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Imvura idasanzwe yatumye uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Nyagatare rusubikwa

Yanditswe Apr, 29 2016 11:58 AM | 2,951 Views



Kubera imvura y’umurindi yakomeje kugwa I Nyagatare mu Burasirazuba, uruzinduko rwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame rurasubitswe muri ako karere kugira ngo abaturage batanyagirwa.

Perezida Kagame yari gusura abaturage b’akarere ka Nyagatare, nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu yari mu karere ka Ngoma, aho yaganiriye n’abagatuye, abasaba gushyiramo imbaraga nyinshi muri gahunda yo kurwanya ubukene.

Nyuma yo gusura abaturage b'akarere ka Ngoma, umukuru w'igihugu yahuye n'abavuga rikumvikana mu karere ka kayonza.

Ibiganiro by’umukuru w’igihugu n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’iburasirazuba, byaranzwe ahanini no kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’iyi ntara, hagamijwe kureba uruhare rwa buri ruhande.

Iyi nama yabaye hashize igihe gito hatowe imbonezamihigo, yatanze ikizere ko aba bavuga rikumvikana biyemeje gukora cyane kugirango bagere ku nshingano biyemeje. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage