AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

India: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na minisitiri w'intebe Narendra Modi

Yanditswe Jan, 10 2017 11:42 AM | 1,622 Views



Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na minisitiri w'intebe w'iki gihugu Narendra Modi. Aba bayobozi bombi bari baherekejwe n'abashoramari ndetse n'abandi bayobozi bagira aho bahurira n'uru rwego. Minisitiri w'intebe Narendra Modi na perezida Paul Kagame baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano w’ibihugu byombi.



Hanabayeho gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi aho u Buhinde bwafasha u Rwanda mu kwifashisha siyansi mu bikorwa bitandukanye birimo nko gukora iperereza cyangwa kugenza ibyaha. Ikindi kandi ni ukuba u Rwanda rwakwinjira mu ihuriro ry’ibihugu biharanira kubyaza umusaruro ingufu z’izuba rizwi nka ’ International Solar Alliance’.


Perezida Kagame kuri uyu wa kabiri aritabira inama yiga ku bukungu n'ishoramari yiswe Vibrant Gujarat Global Summit ibera mu Mujyi wa Gandhinagar mu Ntara ya Gujarat.

Biteganyijwe kandi ko atangamo ikiganiro ku bukungu ahereye ku ngero zitandukanye z’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka isaga 20 ishize. Aritabira n'umuhango wo gufungura imurika mpuzamahanga ry’agace ka Gujarat, araba ari kumwe na Minisitiri w'intebe Narendra Modi.

Vibrant Gujarat Global Summit 2017 iba rimwe mu myaka ibiri, igamije gusangira ubunararibonye, no guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Buhinde n’ibindi bihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage