Yanditswe Jan, 08 2018 12:37 PM | 4,357 Views
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kugeza ubu u Rwanda nta
kibazo cy'ibura ry’amaraso rufite ku barwayi bayakeneye kuko abaturage bitabira
gutanga amaraso ku bushake. Ni mu gihe mu bindi bihugu binyuranye by’Afurika
ngo bisaba ko umuvandimwe w'umurwayi ucyeneye amaraso ahamagarwa kuyatanga
kugirango avurwe.
Kwitabira gutanga amaraso ku bushake, ni kimwe mu byatumye
itsinda ry'abakozi n'inzobere mu by'ubuvuzi baturutse mu bihugu binyuranye baza
kureba uburyo u Rwanda rwabigezeho.
Mu bihugu abagize iryo tsinda bakomokamo, ngo hari igihe abavandimwe b’abarwayi bacyeneye amaraso basabwa kuyatanga kugirango abarwayi babone ayo baterwa.
Prof. Muhammad Bakari Kambi ushinzwe iby'ubuzima mu gihugu cya Tanzania avuga ko hagati ya 35-40% aribo batanga amaraso ku bushake mu gihe hafi 60% y'abakenera amaraso bayahabwa n'abavandimwe babo. Ati, "Uburyo bwo gutanga amaraso mu Rwanda usibye no kuba ayo maraso afite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru ubwayo ariko binavuga ko amaraso menshi acyenewe atangwa n'abantu kubushake bwabo binyuranye n'uburyo bwo kuyatanga mu miryango iyi ni intambwe ikomeye kuko ibi bivuga ko umurwayi uri mu bitaro ucyeneye amaraso ni nko ku mwizeza ko abona amaraso meza kandi ku gipimo gihagije igihe cyose ayacyeneye, ubwo rero iyi ni intambwe ikomeye."
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima Dr.
Nyemazi Jean Pierre we avuga ko u Rwanda nta kibazo cy'amaraso rufite ku barwayi
bayakeneye. Yagize ati, "Nta bibazo dufite mu gihugu byuko umurwayi yaba
yabuze amaraso mu bitaro, amaraso arahari mu gihugu. Dushaka abaturage mu ngeri
zitandukanye, urubyiruko, abakuru, abakozi ,bose bagerwaho bagakangurirwa
kuyatanga mu bitaro, mu bigo nderabuzima kandi bakayatanga ku buryo tutavuga ko
hari ubura amaraso mu gihe ayakeneye."
Umuyobozi w'Umuryango nyafurika ushinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso David Mvere avuga ko ubuziranenge mu kubika amaraso ari ngombwa, kandi ngo u Rwanda rwamaze kugera kuri iyo ntambwe.
Mu gihe cy’icyumweru abagize iryo tsinda baturutse muri Tanzania, Afurika y'Epfo, Misiri, Zimbabwe, Malawi, Cameroon na Ghana bazamara mu Rwanda, bazasobanurirwa imikorere y'indege nto zitagira abapilotes zo mu bwoko bwa drones zifashishwa mu gutwara amaraso aho acyenewe mu gihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru