AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Iterambere ry'u Rwanda ni ukuba abaturage barateye umugongo amacakubiri-Eliasson

Yanditswe Nov, 01 2016 14:24 PM | 879 Views



Umunyabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye Jan Eliasson, avuga ko iterambere u Rwanda rugezeho, rubikesha kuba abaturage barashyize, bagatera umugongo ibitekerezo by'amacakubiri, kandi bakagira ijambo ku bibakorerwa. Ibi Jan Eliasson, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nyuma yo kwakirwa mu biro na Perezidante w'inteko ishinga amategeko Umutwe w'abadepite Donatille Mukabalisa.

Jan Eliasson avuga ko yatangajwe no kuba abanyarwanda bashyize hamwe mu iterambere mu gihe muri iki gihe isi yugarijwe n'abashaka gucamo ibice abaturage ku bw'inyungu zabo bwite.

Mu bindi ngo byamubereye urugero rwiza runakwiye kubera isomo ibindi bihugu, n'uburyo buri wese harimo n'imitwe ya politiki mu Rwanda ashobora gutanga igitekerezo kandi kikumvikana.

Perezidante w'inteko ishinga amategeko Umutwe w'abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire bw'umugabo n'umugore mu Rwanda ari bimwe mu byo baganirije uyu munya suede wungirije umunyabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye.

Yagize ati: “Twaganiriye no ku birebana n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore, n'uruhare byagize mu iterambere ry'igihugu cyacu, tunaganira no kubirebana n'uruhare rw'inteko ishinga amategeko mu birebana n'ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye, n'uruhare dukwiye kubigiramo kugirango zishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.”

Umunyabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye Jan Eliasson, yanavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya hanze y' u Rwanda bakwiye kwemera gushyikirizwa ubutabera bakaburanishwa ku byaha basize bakoze mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage