Yanditswe Sep, 21 2016 16:29 PM | 1,692 Views
Minisitiri w’ubutegetsi
bw’igihugu n’amajyambere cy’icyaro muri Sierra Leone Maya Moiwo KaiKai aravuga
ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika bikomeje kugaragaraza imiyoborere
myiza.
Kuri we asanga ibi biterwa na gahunda nziza zirimo no kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. We n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara ibyumweru bibiri, aho bazasura inzego n’ibikorwa bitandukanye.
Minisitiri w’ubutegetsi
bw’igihugu n’amajyambere cy’icyaro muri Sierra Leone Maya Moiwo KaiKai n’itsinda ayoboye basuye
minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Basobanuriwe ubunararibonye
bw’u Rwanda mu myaka 16 rumaze rutangije politiki yo kwegereza abaturage
ubuyobozi n’ubushobozi.
Ministiri Maya Moiwo Kaikai, yavuze ko kimwe mu byamushimishije mu Rwanda, ari uruhare rw'abaturage muri gahunda zibagenewe.
Iki gihugu cya Sierra Leone cyahuye n'ibibazo
bitandukanye birimo intambara hagati y'abaturage ndetse n’icyorezo cya Ebola,
byose byagize ingaruka ku bukungu n’iterambere. Ni igihugu kigikeneye kwiyubaka
muri byinshi birimo imiyoborere igamije iterambere ry'abaturage.
Mu ruzinduko rw'iminsi 14 bazamara mu Rwanda, aba bayobozi bashinzwe imiyoborere n’amajyambere y’icyaro muri Sierra Leone, bazasura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n'ubutegetsi bw'igihugu, ndetse banitabire gahunda z'iterambere ry'abaturage zirimo umuganda na gahunda z'ukwezi kw'imiyoborere, hagamijwe kureba uko zikora.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru