Yanditswe January, 02 2018 at 15:24 PM | 2655 Views
Umunyamerika
Jeff Bezos w’imyaka 53 washinzwe sosiyete y’ubucuruzi izwi nka Amazon niwe
wasoje umwaka 2017 afite akayabo k’amafranga meshi ku isi yose, agakurikirwa na
Bill Gates wari usanzwe ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rutagaragaraho
umunyafurika kugeza ku myanya 100 ya mbere.
Ikinyamakuru Bloomberg kivuga muri rusange umutungo w’aba baherwe
wazamutse ku kigero kiri hejuru mu mwaka
wa 2017 kuko wageze kuri 65%, bivuze ko umutungo wabo wagiye wiyongeraho ku
kigereranyo cya miliyoni 150$ ku mwaka.
Umunyamerika Jeff Bezos ukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ku rubuga Amazon.com niwe wahize abandi mu mwaka wa 2017 mu kugira umutungo mwinshi aho we wenyine yibitseho miliyari 99.6 z’amadolari ya amerika.
Uyu akurikirwa na Bill Gates nawe w’umunyamerika ufite akayabo ka miliyari 91.3 z’amadolari, uyu akaba ariwe nyir’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga-Microsoft; umwanya wa gatatu ufitwe na Warren Buffet nawe w’umunyamerika utunze ibifite agaciro ka miliyari 85 z’amadolari; uyu we akora mu ishoramari ritandukanye. Igitangaje ni uko mu baherwe 50 ba mbere ku isi harimo abanyamerika 23, ni ukuvuga 46% by’urutonde rwose, ikindi ni uko ikoranabuhanga ariryo rihatse izindi bucuuruzi muri iki gihe, bisobanuye ko ariho ubutunzi bwibereye.
Abandi bagaragarara mu bafite agafaranga kihagazeho, hari umushinwa Jack Ma nawe washoye mu ikoranabuhanga uri ku mwanya wa 17; mu gihe umunyafrika uza hafi kuri urutonde ari Aliko Dangote uri ku mwanya wa 106.
Ku rundi ruhande ariko nubwo abantu ku giti cyabo bakomeje kugira ubutunzi burenze urugero: ntibaryama, ntibaruhuka, ntibahagarara gukora kugirango babwongere. Gusa ubu bukire ntaho buhuriye n’imibereho y’abandi bantu bose basigaye ku isi kuko miliyari 7.6 z’abatuye isi kuko kimwe cya kabiri cy’ubukungu bwose isi ifite bwihariwe n’abakire bagize 1% by’abatuye isi yose; ibi bivuze ko abandi baturage bose bangana na 99% bagomba gusaranganya ikindi kimwe cya 2 cy’ubutunzi isi isigaranye nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’imari cy’i Zürich mu Busuwisi- Credit Suisse.
Nanone kandi abantu bagejeje igihe cyo gukora barenga 70%, uteranyije ibyo binjiza bingana na 2.7% by’ubukungu bwose bw’isi, ibintu bituma isi ikomeza kugira ubusumbane burenze urugero mu mutungo, ukiharirwa n’abantu bake cyane.
Abasenateri bahuriye mu nteko rusange y'igihembe kidasanzwe yari yatumiwemo minisitiri w'a ...
April 16, 2018 at 11:56 AM
Soma inkuru
Kugira ngo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zandikwe burundu ku rutonde rw'umu ...
April 05, 2018 at 20:05 PM
Soma inkuru
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko mu minsi itarenze 2 iraba yamenye impamvu ...
April 02, 2018 at 22:37 PM
Soma inkuru
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa asanga gushyira mu bikorwa amasezerano y'isoko rihuriwe ...
March 20, 2018 at 22:35 PM
Soma inkuru
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), ...
March 11, 2018 at 22:37 PM
Soma inkuru
Kuri uyu wa mbere ingoro ndangamurage n’amateka yitiriwe Richard Kandt, ku bufatanye na Ambasa ...
March 11, 2018 at 22:34 PM
Soma inkuru