AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kaminuza ya Gitwe iracyategereje mu gihe INES yo hari amashami yafunguwe

Yanditswe May, 30 2017 15:21 PM | 3,145 Views



Inama y'igihugu y'amashuli makuru na kaminuza, HEC, yatangaje ibyavuye mu isuzuma ryakorewe kaminuza ya Gitwe n'ishuli rikuru rya INES Ruhengeri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga.

Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe ryakomorewe mu yo bari bayifungiye.

Dr. Muvunyi Emmanuel uyobora inama y'amashuli makuru na kaminuza yasabye abayobora ibi bigo kuzatumira abahagarariye abanyeshuri mu bigo byafunzwe n’ibyafungiwe amashami kugira ngo babasobanurire ibyavuye mu isuzuma bakorewe.

Gusa ngo igenzura ryasanze hari ibintu bike bagomba gutunganywa mbere y’uko bafungurirwa, bigakorwa mbere ya Nzeri uyu mwaka.

Nko mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri amashami ya Computer na Biotechnology Plant agomba gufungurwa akongera gukora, ariko andi mashami bafunze agakomeza gufungwa.

Amashami yakomeje gufungwa nka Civil Engeneering basabye ko ribanza rikongererwa ibitabo n’abarimu, Food Processing bakabanza bakayiha Laboratoire ifite abakozi bahagije kandi babizi n’ibikoresho bihagije ndetse bagatandukanya ibyumba byayo.

Naho muri kaminuza ya Gitwe ho, amashami y'ubuforomo n’ubuganga nta na rimwe ryafunguwe.

Mu ishami ryo kubaga (Surgery) ngo bakeneye abarimu benshi kuko ngo basanze umwarimu umwe yigisha abanyeshuli 60 kandi amabwiriza ateganya ko umwalimu aba agomba kwigisha abanyeshuri 10.

Ibi bigo nibigeza muri Nzeri uyu mwaka bitaratunganya ibyo byasabwe nyuma y’isuzuma ngo bizafungwa burundu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage