AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kamonyi: RDF yifatanije n'abaturage mu bikorwa by'ubuhinzi

Yanditswe Apr, 23 2018 20:01 PM | 22,109 Views



Muri gahunda y'ibikorwa by'ingabo mu iterambere ry'abaturage mu ntara y'amajyepfo, kuri uyu wa mbere yatangirijwe mu karere ka Kamonyi mu gishanga cya Kavunja, ahatunganijwe igishanga hanaterwa ibitunguru. 

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugina mu kagari ka Mbati mu karere ka Kamonyi ahakorewe ibikorwa by'ingabo mu iterambere ry'abaturage, bashima ingabo z'u Rwanda kuba zishishikajwe no kubafasha kunoza ubuhinzi.

Bimwe mu bindi bibazo abaturage bagaragaza birimo kwibasirwa n'ibiza, kutagira ubwanikiro buhagije bw'umusaruro bigatuma wangirika, kutabona isoko ryawo no kutagira imihanda ishobora kubafasha kugeza umusarurro wabo ku masoko.

Minisitiri w'ubuhinzi n' ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, yijeje ko hazakomeza ubufatanye bw' inzego zose mu gukemura ibyo bibazo. Ati, ''Hari ibintu bimwe na bimwe bituma abantu batabona umusaruro kuko baba batakoze ibisabwa, ngirango mwabyumise birimo kurwanya isuri, gufata neza ibikorwa byo mu gishanga, gukora ubuhinzi nk'uko biba byigishijwe; ni ngombwa y'uko abantu bagumya gushyiramo imbaraga, abaturage bakagumya kubyigishwa bakarushaho guteza imbere ubuhinzi bwabo. Buriya iyo abantu bahinze bakabona umusaruro abantu barafatanya amasoko akaboneka, ibibazo by'imihanda ni gahunda ihari murabizi ko hari gahunda ndende imihanda y'imihahirano ikagenda igera mu giturage , gahunda zo kuhira, hari program menshi afasha abaturage kuhira imyaka....''

Ubuyobozi bw'ingabo z’u Rwanda bwijeje abaturage kuzakomeza gufatanya mu gukemura n' ibindi bibazo bahura nabyo bikidindiza iterambere ryabo.

Igishanga cya Kavunja kiri ku buso bwa hegitari 76 gifashe ku mirenge 2 uwa Mugina n' uwa Nyamiyaga, gikunze guhingwamo ibihingwa byiganjemo ibigori, ndetse n' imboga zirimo ibitunguru.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage