Kimironko:Gereza ya Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro

AGEZWEHO


Kimironko:Gereza ya Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe March, 31 2017 at 10:26 AM | 561 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Werurwe 2017, Gereza ya Gasabo iherereye mu Murenge wa Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Umunyamakuru wa RBA wari aho ibi byabereye yavuze ko ibimodoka bizimya umuriro byihutiye gutabara ndetse n’umutekano w’agace gereza iherereyemo ukaba urinzwe bikomeye.

abapolisi bafatanyije n’Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano bakaba bari mu gikorwa cyo kurinda umutekano kuri iyi gereza kugirango hatagira igihungabanya umutekano kuri iyi gereza.Imodoka zizimya inkongi  za Polisi y’Igihugu zahageze zifashwa n’iyindi nini yavuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.


Abayobozi barimo umukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CGP George Rwigamba, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen n’abandi bageze kuri iyi gereza ya Kimironko ngo bakurikirane uko ikibazo giteye.

Umuvugizi w'urwego rw'amagereza CIP Sengabo Hillary yavuze ko kugeza ubu ibikorwa byo kuzimya umuriro byahagaze. Kugeza ubu amakuru aravuga ko abantu 7 aribo bakomerekeye muri iyi mpanuka.




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Togo basinye amasezerano y'ubufatanye mu ngendo zo mu kirere

Rwandair yatangije bwa mbere urugendo rugana mu mujyi wa Cape Town(South Africa)

Polisi y'igihugu yatangije ibikorwa ifatanya n'abaturage bizwi nka �

Sena y'u Rwanda yarebeye hamwe amategeko rusange agenga ibigo bya leta

Inzibutso za Jenoside 4 zishobora kujya ku rutonde rw'umurage w'isi

Nyuma yaho sima nyarwanda ibereye nke ibiciro by'izindi sima bikomeje kwiyo