AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kugeza ubu abenshi ntibarasobanukirwa n'inyungu mu isoko ry'imari n'imigabane

Yanditswe Nov, 28 2016 12:14 PM | 1,879 Views



Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi yafunguye ku mugaragaro Inama nyafurika  y amashyirahamwe y'ibigo by'imari n'imigabane. Ni inama yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'imari baturutse hirya no hino ku isi bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo isoko ry'imari n'imigabane ribashe gutera imbere.

Imwe mu mbogamizi zibangamiye amasoko y'imari n'imigabane muri Afuriks, ndetse no ku isi muri rusange,  ni uko kugeza ubu abaturage basanzwe bataramenya Inyungu zirimo kuko usanga ryitabirwa n'ibigo binini gusa ndetse n'abafite igishoro n'imari nyinshi. Aha, abayobozi bavugako ari ngombwa gukora ubushakashatsi ndetse n'ubukangurangambaga, kugirango abaturage babashe kumenya inyungu zirimo mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.


Indi mbogamizi yagaragajwe ni ihungabana ry'ubukungu ku rwego mpuzamahanga, ndetse n'amasoko y'imari n'imigabane mu bihugu aba adafite ubunararibonye muri ako kazi, ndetse n'abashora Imari yabo muri ayo masoko bagura imigabane, cyangwa se impapuro z'agaciro usanga akenshi baseta Ibirenge mu gushora Imari ihagije,  n’abagerageje ku bikora bakabikora igihe gito bakabivamo. Aha kandi hazamo no kwitinya kw'abashaka gushora Imari yabo.


Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb Claver Gatete, avugako za guverinoma zigomba gukangurira abaturage ndetse no kubigisha inyungu n'ibyiza biri mu isoko ry Imari n'imigabane ndetse no kugura impapuro-mpeshwamwenda. Minisitiri  w'intebe Anastase Murekezi we asanga ubufatanye bw'ibihugu, no gukangurira abaturage kwitabira isoko ry'imari n'imigabane bizafasha cyane mu iterambere ry'ubukungu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage