AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuva u Rwanda rwatangira guha abanyafrika viza ku mupaka,abarusura bariyongereye

Yanditswe Apr, 12 2017 16:54 PM | 2,060 Views



Service ishinzwe abinjira n'abasohoka iratangaza ko kuva u Rwanda rwatangira guha abanyafurika viza bageze ku mupaka, abanyafurika barusura biyongereye ku gipimo cya 53%. Gusa bamwe mu banyuzwe n'iki cyemezo basanga n'ibindi bihugu bigifashe byaba ari ingirakamaro.

Hashize imyaka 4 irengaho amezi make u Rwanda rutangiye korohereza abanyafurika, kwinjira mu gihugu bagahabwa viza bakimara kuhagera. Mbere byasabaga kujya kuri za ambasade z'u Rwanda cyangwa gusaba kuri internet. Umuvugizi w'Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka Yves Butera avuga ko iki cyemezo cyatumye abanyafrica bagana u Rwanda biyongera ku gipimo cya 53%.

“Imwe mu mbogamizi abantu bakunze kugira iyo bagenda, viza nayo ibamo. Viza ikibazo cyane si amafaranga ariko uburyo isabwa, ibonwa. Iyo ukuyeho izo mbogamizi ugatanga iyo viza ku mupaka ni ibintu bifasha igihugu kigatera imbere,ari umuturage ari ba bandi baza binjiye wabafashije bagateza igihugu imbere nabo bakiteza imbere. Tubirebye kurwego rwa Afurika , Afurika nk'umugabane ugatera imbere ariko u Rwanda rwabyungukiyemo nk'igihugu” Yves Butera

Abaturage bo mu bihugu byo muri Afurika bishyura amadorali y'amanyamerica 30 bakigera ku mupaka.

Icyemezo nk'icy'u Rwanda cyabereye urugero ibindi bihugu 13 bya Afurika.

Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda, kivuga ko abasura u Rwanda biganjemo abaza mu nama mpuzamahanga, kwivuza, gusura incuti zabo, no kuhakorera ishoramari.

Usibye abakomoka kuri uyu mugabane wa Afurika, abandi bafatira viza mu Rwanda ni abo mu bihugu bya Austalia, Germany, New Zealand, Afurika y'epfo, Sweden, Ubwongereza na USA.

Ku rundi ruhande, abaturage bo muri Hong Kong, Philippines, Mauritius, Singapore, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bemerewe kumara iminsi 90 mu Rwanda nta viza mu gihe abo mubihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba bo bahabwa amezi 6.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage