Yanditswe Apr, 13 2016 18:07 PM | 2,146 Views
Ministre w' uburezi asanga uru rwego
rufite akazi gakomeye ko kurerera igihugu abanyarwanda batarangwamo
ingengabitekerezo ya genocide, guhera ku burere bahabwa bakiri mu mashuli
y'incuke. Ibi Dr Papias Musafiri yabitangaje ubwo hibukwaga abari abakozi 77
bari aba ministeri zabyaye iy'uburezi ndetse n'ibigo byari bizishamikiyeho,
bakaza kwicwa muri genocide yakorewe abatutsi.
Ministeri y' uburezi n' ibigo biyishamikiyeho bahuriye ku kicaro cy' iyo Ministere mu rwego rwo kuzirikana ndetse no kwibuka abageras kuri 77 bahoze ari abakozi ba Ministeri y'amashuli abanza n' ayisumbuye na Ministere y'amashuli makuru n' ubushakashatsi ndetse n' ibigo byari bizishamikiyeho bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi.
Mu bikorwa biteganijwe gukorwa
n'iyi Ministere ndetse n' ibigo biyishamikiyeho mu minsi 100 yo Kwibuka
harimo kurushaho kwegera abarokotse
Genocide bo mu miryango y' abakoraga muri Ministeri y'amashuli abanza
n'ayisumbuye n'iy'amashuli makuru n'ubushakashatsi mu by'ubuhanga, Gusura
inzibutso za Geoncide no kwegerereza
abarokotse bimwe mu bikorwaremezo birimo amazi n' amashanyarazi.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru