AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Leta y' U Rwanda na Alibaba Group bashyize ahagaragara amasezerano y'ubufatanye

Yanditswe Oct, 31 2018 23:59 PM | 21,930 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije ku mugaragaro gahunda y'ubufatanye mu bucuruzi n'ubukerarugendo hagati ya guverinoma y'u Rwanda na sosiyete Alibaba group, yahaye umukoro abikorera wo kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza kugirango bahaze isoko mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iyi gahunda y'ubufatanye hagati y'impande zombi ari kumwe n'umushoramari Jack Ma washinze Alibaba group. Ubufatanye muri iyi gahunda bugamije kongera umusaruro w'ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu nzego 4, arizo ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ubukerarugendo, guhererekanya amafaranga no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hari kandi amahugurwa mu bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga, (digital economy)

Jack Ma washinze sosiyete ya Alibaba group yagaragaje ko yari amaze umwaka wose ategereje iki gikorwa yatekerejeho mu myaka 10 ishize. Yashimye intambwe y'u Rwanda mu mutekano n'umudendezo, isuku n'izindi nzego, ibintu yagaragaje ko ari umusaruro w'imiyoborere ihamye, ishyira imbere inyungu z'abanyarwanda bose.

Uyu muherwe kandi yagaragaje ko agendeye ku buryo ubukungu bw'Isi n'ubucuruzi mpuzamahanga buteye muri iki gihe, nta gushidikanya ko umusaruro w'ubu bufatanye mu myaka 10 iri imbere uzaba uteye ishema impande zombi.

Perezida Paul Kagame yakomoje kuri politiki y'u Rwanda yo koroshya ishoramari, avuga ko kuba urutonde rushya rwa Banki y'Isi rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 29 ruvuye kuwa 41 ku isi, bishimangira icyerekezo cyo kubaka igihugu kiyubashye kandi gifite ubukungu butajegajega. Umukuru w'igihugu yashimangiye kandi ko impinduka u Rwanda rurimo gukora zigamije gusubiza ibibazo by'urubyiruko kandi ko ari nawo murongo umugabane wa Afrika wahisemo muri iki gihe.

Gahunda y'ubufatanye mu iterambere ry'ubucuruzi hagati ya guverinoma y'u Rwanda na sosiyete Alibaba group, ni yo mikoranire ya mbere itangijwe hagati y'iyi sosiyete yo mu Bushinwa n'igihugu cyo ku mugabane wa Afrika, gusa bikaba biteganyijwe ko mu bihe biri imbere iyi gahunda ishobora kwaguka ikagera no mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage