AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Leta y'u Rwanda yasinye amasezerano y'inkunga izafasha kongera amashanyarazi

Yanditswe Feb, 16 2017 14:03 PM | 1,881 Views



Leta y'u Rwanda yasinye amasezerano y'inkunga ya miliyoni 10 z'amayero yemerewe n'Ububiligi, agera muri miliyari 8.7. Ni amafaranga bisobanurwa ko aje gushyigikira imishinga yo kongera amashanyarazi mu baturage.

Imishinga izibanda mu turere 3 aritwo Rwamagana, Ngoma na Rubavu. Umuyobozi w'ikigo gishinzwe amashanyarazi REG Mugiraneza avuga ko iyi nkunga izafasha Leta y'u Rwanda kugera ku ntego yayo yo kugeza amashanyarazi mu baturage ku kigero cya 80% muri 2018. Ni mu gihe ubu abaturage babona amashanyarazi bageze kuri 30%.

Ku ruhande rw'ububirigi bwo buravuga ko bushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by'amashanyarazi  kuko agira uruhare mu kwihutisha iterambere ry'ibihugu.

Uretse iyi nkunga y'Ububiligi, Leta y'u Rwanda yanasinye amasezerano y'inkunga yahawe n'ikigega nterankunga cy'Abongereza DFID ingana na miliyoni 5 z'amapound. Ni amafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb.Claver Gatete yavuze Ko leta y'u Rwanda yishimiye inkunga ya DFID izajya mu buhinzi nk'urwego rukomeye kuko  33% by'umusaruro mbumbe uva mu buhinzi n'ubworozi.

Minisitri Gatete kandi avuga ko kuboneka kw'izi nkunga bivuze umubano mwiza u Rwanda rufitanye n'ibindi bihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage