Yanditswe Nov, 26 2018 22:43 PM | 21,561 Views
Minisiteri y'ubutegetsi
bw'igihugu irakangurira abikorera kwirinda guheza abafite ubumuga mu gutanga
imirimo kuko nabo bashoboye kuba batanga umusaruro.Iyi ministeri
irabitangaza mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga ku
rwego rw'igihugu,
Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye bwiganjemo kutabona ndetse no kutumva bavuga ko uyu mwanzuro uramutse ufashwe wabafasha kubona amakuru yose bifuza binyuze mu kubasha gusoma hifashishijwe mudasobwa na telefoni zibafasha gusoma no kwandika.
Icyumweru cyahariwe abafite ubumuga mu Rwanda cyatangirijwe mu karere ka Kicukiro, kikaba cyabimburiwe no gufungura ku mugaragararo, ikigo cyigisha abafite ubumuga kubaho bigenga, kizajya gitanga serivise zidaheza abafite ubumuga mu rwego rw'ikoranabuhanga, harimo, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kugera no gutanga amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, kwigisha abatabona gusoma no kwandika hifashishijwe imishini za Braille,
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba, avuga ko bakibangamiye n'ikibazo cy'imyumvire ku bakoresha nubwo hari abamaze guha ikizere abafite ubumuga nabo bashoboye. Yagize ati, ''Nubwo nababwiye ko imyumvire irimo igenda ihinduka ariko ntabwo iranoga ngo abantu bose babyumve cyane cyane ku bakoresha, si nabo gusa n' abanyarwanda muri rusange hari ubona umuntu ufite ubumuga agahita abona ko atabasha gukora ibyo abandi badafite ubumuga bakora.''
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'igihugu ushinzwe imibereho y'abaturage Dr. Mukabaramba Alvera, atangiza icyumweru cy'abafite ubumuga yasabye abikorera kwirinda guheza abafite ubumuga mu nzego z'imirimo kuko nabo bashobora gutanga umusaruro. Ati, ''...ku bantu batanga akazi cyane cyane abikorera, kuko leta nk'uko mubizi ntabwo yaha akazi buri muntu wese uko agashaka ariko inganda ziri hano ari inini ari iziciriritse ari n'intoya zikumva ko zitagomba guheza abafite ubumuga cyane cyane ko twabonye ko nabo bashoboye.''
Imibare itangwa na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo igaragaza ko hafi 47% by'abafite ubumuga kandi barangije amashuri ndetse bashoboye no gukora, kuri ubu bari mu bushobomeri, mu gihe abandi badafite ubumuga ari kuri 23% badafite akazi.
Ibi bigo by' ikoranabuhanga byubatswe muri buri ntara aho kuri ubu mu Rwanda hamaze kubakwa ibigo 5, bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 200, zatanzwe n'urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA, byitezweho kugabanya icyo cyuho kuko bizongererera ubushobozi abafite ubumuga. Buri mwaka kandi hari Miliyoni 80 zo gutera inkunga imishinga itandukanye y’abafite ubumuga bakorera hirya no hino mu gihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru