Madamu wa perezida wa Kenya Margaret Kenyatta yageze mu Rwanda kwitabira KIPM

AGEZWEHO


Madamu wa perezida wa Kenya Margaret Kenyatta yageze mu Rwanda kwitabira KIPM

Yanditswe May, 20 2017 at 20:19 PM | 1385 Views



Kuri uyu wa gatandatu kibuga cy' indege cya Kigali nibwo Madamu wa perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta yageze i Kigali. Yakiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambassaderi w' igihugu cya Kenya mu Rwanda, John Mwangemi wari hamwe na Ministre wa Sipro n'umuco Uwacu Julienne.

Madamu wa perezida wa Kenya Margaret Kenyatta azitabira isiganwa mpuzamahanga ku maguru, Kigali  International Peace Marathon, rizaba ribaye ku nshuro ya 13. 

Urubuga rwa Twitter y’ibiro bya madamu wa perezida wa repubulika Jeannette Kagame rugaragaza ko madam Kenyatta azaba ari mu cyiciro cy’abasiganwa ibirometero 7, Run for Peace.

 Twababwira ko muri Werurwe  umwaka ushize, Madamu wa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye isiganwa ryiswe ''Beyond Zero Campaign", ryabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya rigamije  gutanga ubutumwa bwo kugabanya impfu z'abana n'abagore.



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Madamu Jeannette Kagame yatashye inyubako izatuzwamo incike za Jenoside

First Lady Jeannette Kagame yasoje inama y'iminsi ibiri yagiriraga mu Bwong

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abapfakazi bahura n'ibibazo bikomeye ku i

Jeannette Kagame avuga ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima bw'imyororok

Madamu Jeannette Kagame yahembye abana b'abakobwa batsinze ibizami bya leta