Yanditswe May, 15 2017 16:30 PM | 2,553 Views
I Kigali hateraniye inama ya kane y'ihuriro nyafurika ry'inzego z'amagereza, yatangijwe na Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi. Yasabye abayitabiriye kurushaho kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no kubyaza umusaruro uru rwego rw'amagereza.
Iyi nama u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n'abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kwita ku bagororwa, abagize imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete Sivile.
Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi yifashishije urugero rwa gahunda ya Leta yo gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, TIG avuga ko hari icyo byunguye u Rwanda bityo asaba abitabiriye iyi nama kurushaho kubyaza umusaruro uru rwego rw'amagereza.
Yagize ati:''Ibihugu byose bya Afurika, abikorera na sosiyete sivile bafite inshingano zo gufasha ACSA mu kongera amafaranga leta igenera uru rwego, ACSA kandi ikwiye gukorana bya hafi na Leta mu guhindura amagereza akaba urwego rwatanga umusaruro, ndagirango mbibutse ko uruhare rw'abagororwa mu mirimo ibyara inyungu bigirira akamaro abagororwa ubwabo, amagereza n'ibihugu muri rusange.''
Mu mwaka w'2015-2016, mu Rwanda abagororwa binjije miliyoni zisaga 700 z'amaFrw naho guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu muri 2017, uru rwego rwinjije asaga miliyoni 300 mu kigega cya Leta.
Umuyobozi w'ihuriro nyafurika ry'inzego z'amagereza, akaba na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Amagereza muri Uganda, Dr Canon Johnson Byabashaija, ndetse na komiseri mukuru wa w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, RCS, CGP George Rwigamba bagarutse ku mfungwa zikurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n'iby'iterabwoba.
Muri iyi nama kandi Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi yaboneyeho kugaragariza abayitabiriye aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no kwita ku buzima bw'abari mu magereza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru