AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri w’intebe arasaba abashinzwe amagereza kuzuza inshingano zabo

Yanditswe May, 15 2017 16:30 PM | 2,553 Views



I Kigali hateraniye inama ya kane y'ihuriro nyafurika ry'inzego z'amagereza, yatangijwe na Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi. Yasabye abayitabiriye kurushaho kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no kubyaza umusaruro uru rwego rw'amagereza.

Iyi nama u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n'abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kwita ku bagororwa, abagize imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete Sivile.

Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi yifashishije urugero rwa gahunda ya Leta yo gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, TIG avuga ko hari icyo byunguye u Rwanda bityo asaba abitabiriye iyi nama kurushaho kubyaza umusaruro uru rwego rw'amagereza.

Yagize ati:''Ibihugu byose bya Afurika, abikorera na sosiyete sivile bafite inshingano zo gufasha ACSA mu kongera amafaranga leta igenera uru rwego, ACSA kandi ikwiye gukorana bya hafi na Leta mu guhindura amagereza akaba urwego rwatanga umusaruro, ndagirango mbibutse ko uruhare rw'abagororwa mu mirimo ibyara inyungu bigirira akamaro abagororwa ubwabo, amagereza n'ibihugu muri rusange.''

Mu mwaka w'2015-2016, mu Rwanda abagororwa binjije miliyoni zisaga 700 z'amaFrw naho guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu muri 2017, uru rwego rwinjije asaga miliyoni 300 mu kigega cya Leta.

Umuyobozi w'ihuriro nyafurika ry'inzego z'amagereza, akaba na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Amagereza muri Uganda, Dr Canon Johnson Byabashaija, ndetse na komiseri mukuru wa w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, RCS, CGP George Rwigamba bagarutse ku mfungwa zikurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n'iby'iterabwoba.

Muri iyi nama kandi Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi yaboneyeho kugaragariza abayitabiriye aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no kwita ku buzima bw'abari mu magereza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage