AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministiri w'intebe yatangije inama ku ibungabunga ry'ibikorwa by'ubukerarugendo

Yanditswe Aug, 29 2016 10:05 AM | 1,929 Views



Ministiri w'intebe Anastase Murekezi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yatangije ku mugaragaro inama iganirirwamo uburyo bwo kubungabunga ibikorwa by'ubukerarugendo yiswe Conversation on conservation.

Ni inama itegura umuhango wo kwita izina ingagi uteganyijwe muri iki cyumweru tariki 2 Nzeri, ari nacyo cyatumye ministre w'intebe yemeza ko iziye igihe.

Yanishimiye ko ibaye mu gihe isi imaze gusobanukirwa ko imihindagurikire y'ikirere ari imbogamizi ku iterambere ry'ubukungu.

Akaba asaba ko isi yahagurukira ibikorwa bya muntu bibangamira ibidukikije bikanagaragaza uburyo abantu bakoresha nabi umutungo uri mu butaka.

yatangaje ko u Rwanda rwihaye intego yo gushyiraho politiki n'ingamba bitabangamiye urusobe rw'ibinyabuzima no guteza imbere ingufu zisubira binyujijwe mu cyerekezo 2020 na gahunda y'Imbaturabukungu, EDPRS II.

U Rwanda kandi rwashyizeho ikigega kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n'ubukungu butangiza ikirere n'ikigo cy'icyitegererezo mu kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima nk'uko ministre w'intebe yakomeje abisobanura.

Ministiri w'intebe Anastase Murekezi yanasobanuye ko kunanirwa kubungabunga ibidukikije ari ugushyira ubuzima bwa muntu n'ubw'ibindi biremwa mu kaga gakomeye.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage