Yanditswe Oct, 03 2016 15:44 PM | 2,110 Views
Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka arasaba amadini n'amatorero yo mu Rwanda kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abayoboke bayo, babageza ku mibereho myiza ndetse n'iterambere.
Ibi Ministiri Kaboneka yabivuze kuri uyu wa mbere mu Karere ka Bugesera, ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga y'umuryango wa Gikristu United Evangelical Mission, inama yitabiriwe n'intumwa zisaga 200 ziturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi,
Ministiri w'ubutegetsi bw' igihugu Francis Kaboneka yavuze ko amadini n'amatorero yo mu Rwanda yagize uruhare runini mu kugarura ubumwe bw'abanyarwanda ndetse n' agaciro igihugu cy'u Rwanda gifite kuri ubu.
Ministiri Kaboneka avuga ko amadini n'amatorero bigomba gushyira imbaraga mu guhindura imibereho y'abayoboke bayo.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 8 yakiriwe n'u Rwanda, bamwe mu baturuka mw' itorero ry' Abangilican ndetse n'iry'aba presbyterienne, amatorero uyu muryango ukoreramo, bavuga ko wagiye ubafasha mu bikorwa binyuranye bigamije kuzamura imibereho y'abaturage.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru