AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ministre Uwacu arasaba ababyeyi kuganiriza abana no kubigisha umuco nyarwanda

Yanditswe Jan, 13 2018 22:07 PM | 4,263 Views



Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne, arizeza ko gahunda y'intore mu biruhuko igihe gushyirwamo ingufu kuko ifasha mu kunoza uburere bw'abana b'u Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga amasomo yahabwaga urubyiruko n'abana bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye iyi gahunda.

Mu gihe cy'ukwezi n'igice abana n'urubyiruko bagera ku 150 bo mu mujyi wa Kigali bahawe amasomo y'uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, kubyina kinyarwanda bahabwa n'ibiganiro bibakangurira gahunda za Leta. 

Abitabiriye iyi gahunda baremeza ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi batakura mu mashuli asanzwe. Wibabara Deborah, watojwe yagize ati, "Icyo nungukiyemo nuko nabashije kubona bagenzi banjye tugafatanya kubyina kinyarwanda ibyo umwe atazi abandi bakabimwgisha none ubu dusoje tubizi''

Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne, yemera ko iyi gahunda ikwiye guhabwa imbaraga kuko ifite akamaro mu burere bw'abana b'u Rwanda. Ati, ''Turasanga umusaruro urimo ari uko ruba urubuga ababyeyi, abayobozi, abantu bakuru baganiriramo n'abana babatoza bwa burere tubashakamo kugira ngo turusheho gusigasira umuco kuko ari uruhererekane uko imyaka igenda ishira abakuru cyane bagenda basimburwa n'abato ntituzagire icyuho ngo hagire ibitakaramo hagati kuko tutagize umwanya wo kwicarana n'abana ngo tubatoze hakiri kare''

Usibye aba batorejwe kuri Site ya Stade Amahoro i Remera, iyi gahunda y'intore mu biruhuko irakomeje hirya no hino mu tugari ikazasorezwa mu karere ka Nyamasheke ku italiki 17 Mutarama 2018 ku rwego rw'igihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage