Yanditswe January, 13 2018 at 22:07 PM | 1064 Views
Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne, arizeza
ko gahunda y'intore mu biruhuko igihe gushyirwamo ingufu kuko ifasha mu kunoza
uburere bw'abana b'u Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga amasomo yahabwaga
urubyiruko n'abana bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye iyi gahunda.
Mu gihe cy'ukwezi n'igice abana n'urubyiruko bagera ku 150 bo mu mujyi wa Kigali bahawe amasomo y'uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, kubyina kinyarwanda bahabwa n'ibiganiro bibakangurira gahunda za Leta.
Abitabiriye iyi gahunda baremeza ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi batakura mu mashuli asanzwe. Wibabara Deborah, watojwe yagize ati, "Icyo nungukiyemo nuko nabashije kubona bagenzi banjye tugafatanya kubyina kinyarwanda ibyo umwe atazi abandi bakabimwgisha none ubu dusoje tubizi''
Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne, yemera ko iyi gahunda ikwiye guhabwa imbaraga kuko ifite akamaro mu burere bw'abana b'u Rwanda. Ati, ''Turasanga umusaruro urimo ari uko ruba urubuga ababyeyi, abayobozi, abantu bakuru baganiriramo n'abana babatoza bwa burere tubashakamo kugira ngo turusheho gusigasira umuco kuko ari uruhererekane uko imyaka igenda ishira abakuru cyane bagenda basimburwa n'abato ntituzagire icyuho ngo hagire ibitakaramo hagati kuko tutagize umwanya wo kwicarana n'abana ngo tubatoze hakiri kare''
Usibye aba batorejwe kuri Site ya Stade Amahoro i Remera, iyi gahunda y'intore mu biruhuko irakomeje hirya no hino mu tugari ikazasorezwa mu karere ka Nyamasheke ku italiki 17 Mutarama 2018 ku rwego rw'igihugu.
Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, batangiye kuzigendamo basoma ibitab ...
February 06, 2018 at 13:19 PM
Soma inkuru
Ministiri wa siporo n'umuco Uwacu Julienne aratangaza ko ibikorwa byiza n'ishyaka ryo guko ...
January 25, 2018 at 19:11 PM
Soma inkuru
Ikipe ya Kiyovu Sports ibonye intsinzi ya kabiri muri shampiyona itsinze APR FC igitego 1-0 cya Mous ...
October 27, 2017 at 20:11 PM
Soma inkuru
Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda baratangaza ko ...
October 25, 2017 at 17:44 PM
Soma inkuru
Abaturage b’Ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba barasabwa Kwishakamo ibis ...
September 12, 2017 at 16:34 PM
Soma inkuru
Mu gusoza inama mpuzamahanga yigaga ku kongerera ubushobozi abagore no kongera umubare wabo mu bireb ...
August 11, 2017 at 16:34 PM
Soma inkuru