AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Murekezi yarahije abacamanza b'urukiko rwa gisirikare

Yanditswe Jun, 22 2017 19:40 PM | 4,542 Views



Ministre w'intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi arasaba abacamanza bo mu nkiko za gisirikare gutanga serivise nziza, kurangwa n'ubushishozi, ubunyangamugayo n'ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z'u Rwanda.  Ibi yabibasabye ubwo yakiraga indahiro ya visi perezida n'iy'umucamanza b'urukiko rwa gisirikare.

Lt.Col. Deo Rusizana, visi-perezida w'urukiko rwa gisirikare na capt. Gerard Ntaganira umucamanza muri urwo rukiko ni bo barahiriye kuzatunganya imirimo yabo, indahiro zakiriwe na ministre w'intebe Anastase Murekezi.

Mu mpanuro yagejeje kuri abo bacamanza barahiye, yabibukije ko icyizere bagiriwe n'umukuru w'igihugu, ari we mugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, hakiyongeraho indahiro zabo bifite agaciro gakomeye mu kazi bashinzwe. Yabasabye kandi kurangwa n'indangagaciro zihariye kuko bagiranye igihango n'igihugu kigendera ku mategeko.

Ministre w'Intebe Anastase Murekezi yanasabye abarahiye kwifashisha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rikoroshya imirimo yo gutegura imanza. 

Lt.Col Deo Rusizana warahiriye kuba visi perezida w'urukiko rwa gisirikare yavuze ko impanuro za Ministre w'intebe ari umusanzu mu kuzuza inshingano nshya agiye gutangira

Abo bacamanza barahiriye inshingano nshya mu rukiko rwa gisirikare, n'ubundi ni ho bakoraga, bakaba bari baherutse kwemezwa n'inama y'abaministre yabaye tariki ya 16 z'ukwezi gushize. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage