AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ministre w'intebe yatashye ikigo cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe Nov, 28 2016 14:05 PM | 1,466 Views



Ministre w'intebe yatashye ku mugaragaro ikigo cy'icyitegererezo mu karere kizafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Ni ikigo gikorera ku cyicaro cya police y'u Rwanda ku Kacyiru, kizaba gifite inshingano zo kurandura iri hohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 700 z'u Rwanda kizajya gikorerwamo amahugurwa, ubushakashatsi n'ikusanyamakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana

Iki kigo kizajya gikora ubushakashatsi, cyongerere ubushobozi inzego z'umutekano n'abasivili, hagamijwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kizajya gifasha gutangaza gahunda akarere gafite no gusaranganya ibyiza bigenda bigerwaho muri aka karere mu rwego rwo gushyira iherezo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

Nyuma yo gutaha ku mugaragaro iki kigo, hahise hatangira ihuriro ku masezerano mpuzamahanga ya Kigali, ryiga ku ruhare abagore bari mu nzego z'umutekano bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano muri Afrika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage