AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre w'ubutabera Busingye Johnston yasabye aba polisikazi kuba abanyamwuga

Yanditswe Mar, 09 2017 22:15 PM | 1,911 Views



Ministre Johnston Busingye arasaba abapolisi b'abagore guhora baba intangarugero mu mwuga wabo kugira ngo Abanyarwanda n'abanyamahanga bakomeze kubagirira icyizere. Ibi yabitangarije i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatangizaga Ihuriro rya 8 ry'abapolisi b'abagore, ihuriro riganirirwamo ibijyanye no kunoza umwuga wabo no kwimakaza ihame ry'uburinganire.

Abapolisi bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iri huriro ngarukamwaka ry'abapolisi b'abagore. Bararebera hamwe ibijyanye n'inshingano zabo no kurushaho kubaka igipolisi cy'umwuga, ariko banasesengure uko ihame ry'uburinganire ryifashe.

Komiseri mukuru wa Police IGP Emmanuel Gasana avuga ko n'ubwo umwuga wa polisi ku bagore utoroshye kubera imiterere y'akazi n'inshingano zo kwita ku miryango yabo, ngo ibyo ntibibuza ko batunganya neza inshingano haba mu Rwanda cyangwa mu butumwa bw'amahoro mu mahanga.

Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bangana n'umwe ku baturage 1000. Abagore bo bangana na 21%, umubare wagiye wiyongera mu myaka igiye gushira 17 uru rwego rushyizweho.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage