Yanditswe Oct, 27 2017 19:35 PM | 4,068 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asaba abayobozi kureba kure bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora kuko ngo aribo batwaye urumuri rubamurikira. Ni ubutumwa yatangiye mu ihuriro ngarukamwaka rya 10 rihuje abanyamuryango ba Unity Club intwararumuri aho barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho nibyo bateganya gukora mu myaka 7 iri imbere.
Ku munsi wa
kabiri w'ihuriro ry'Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuye n'abarinzi
b'igihango, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab'uturere ab'intara, abari
muri Guverinoma, abayihozemo nabo bashakanye bareba icyarushaho gushimangira
ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.
Bamwe mu barinzi b'igihango bavuga ko umuti urambye wafasha abanyarwanda kubana neza nta vangura ari ukwigisha abakiri bato gahunda ya Ndi umunyarwanda bakayumva neza.
Jeannette Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kunga abanyarwanda no kubabanisha mu mahoro gusa asaba abayobozi kutirara ku nshingano zabo no gukomeza kubera urumuri abo bayoboye. Yagize ati,''Bavandimwe mwese muri hano Unity Club itubera igipimo kitugaragariza niba koko turi abayobozi bakwiye aricyo umuntu yakwita 'Leadership test' ituma tubasha kwipima tukareba niba koko bwa bumwe twiyemeje bukiturimo maze bikaduha umwanya wo kwibuka ko tudakwiye kujenjeka kuko ntaho turagera icyo gipimo kandi kitwibutsa ko ubuyobozi bwacu bwatweretse ubudasa tudakwiye kwirengagiza na rimwe ahubwo ubwo budasa bukaduha kwibuka iteka abanyarwanda dukorera, tube rero abayobozi bareba kure kandi bakabona kare aho twerekeza abo tuyoboye kuko dutwaye urumuri rubamurikira.''
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, Depite Julianna Kantengwa bari kumwe na Odette Uwamariya, umuyobozi mukuru mu biro bya minisiti wintebe, mu kiganiro batanze bagarutse ku byagezweho mu kubanisha abanyarwanda mu bumwe n'icyakorwa ngo bisigasirwe.
Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze 95.8 by'abanyarwanda bafitiye ikizere inzego z'ubuyobozi bwabo gusa ko hakiri n'imbogamizi zirimo kuba 30% bakibona ko hakiri ibisigisi byo kwironda, ni mu gihe kandi muri uyu mwaka hagaragaye dosiye zigera ku 193 z'abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu mwaka wa 2016 hagaragaye dosiye zigera kuri 304 z'abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bivuze ko ugereranyije na 2017 izi dosiye zagabanutse ku kigero cya 37%.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru