AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mme Jeannette Kagame yasabye abayobozi kutajenjekera ibitanya abanyarwanda

Yanditswe Oct, 27 2017 19:35 PM | 4,068 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asaba abayobozi kureba kure bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora kuko ngo aribo batwaye urumuri rubamurikira. Ni ubutumwa yatangiye mu ihuriro ngarukamwaka rya 10 rihuje abanyamuryango ba Unity Club intwararumuri aho barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho nibyo bateganya gukora mu myaka 7 iri imbere.

Ku munsi wa kabiri w'ihuriro ry'Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuye n'abarinzi b'igihango, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab'uturere ab'intara, abari muri Guverinoma, abayihozemo nabo bashakanye bareba icyarushaho gushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.

Bamwe mu barinzi b'igihango bavuga ko umuti urambye wafasha abanyarwanda kubana neza nta vangura ari ukwigisha abakiri bato gahunda ya Ndi umunyarwanda bakayumva neza.

Jeannette Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kunga abanyarwanda no kubabanisha mu mahoro gusa asaba abayobozi kutirara ku nshingano zabo no gukomeza kubera urumuri abo bayoboye. Yagize ati,''Bavandimwe mwese muri hano Unity Club itubera igipimo kitugaragariza niba koko turi abayobozi bakwiye aricyo umuntu yakwita 'Leadership test' ituma tubasha kwipima tukareba niba koko bwa bumwe twiyemeje bukiturimo maze bikaduha umwanya wo kwibuka ko tudakwiye kujenjeka kuko ntaho turagera icyo gipimo kandi kitwibutsa ko ubuyobozi bwacu bwatweretse ubudasa tudakwiye kwirengagiza na rimwe ahubwo ubwo budasa bukaduha kwibuka iteka abanyarwanda dukorera, tube rero abayobozi bareba kure kandi bakabona kare aho twerekeza abo tuyoboye kuko dutwaye urumuri rubamurikira.''

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, Depite Julianna Kantengwa bari kumwe na Odette Uwamariya, umuyobozi mukuru mu biro bya minisiti wintebe, mu kiganiro batanze bagarutse ku byagezweho mu kubanisha abanyarwanda mu bumwe n'icyakorwa ngo bisigasirwe.

Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze 95.8 by'abanyarwanda bafitiye ikizere inzego z'ubuyobozi bwabo gusa ko hakiri n'imbogamizi zirimo kuba 30% bakibona ko hakiri ibisigisi byo kwironda, ni mu gihe kandi muri uyu mwaka hagaragaye dosiye zigera ku 193 z'abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mwaka wa 2016 hagaragaye dosiye zigera kuri 304 z'abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bivuze ko ugereranyije na 2017 izi dosiye zagabanutse ku kigero cya 37%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage